Politiki

Rwanda: Abanyacyubahiro 3 i Kigali mu ruzinduko rwo gutsura umubano

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo rigaragaza ko mu minsi 5 iri imbere, uhereye kuri uyu wa kane perezida Kagame w’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’umuryango wa Afrika yunze ubumwe, azakira abakuru b’ibihugu 2 na minisitiri w’intebe umwe.

Ku ikubitiro haje perezida Filipe Jacinto Nyusi wa Mozambique, wageze I Kigali kuri uyu wa kane mu ruzinduko rw’iminsi 3 azasoza ku ya 21 Nyakanga 2018. Nyuma ye, u Rwanda ruzahita rwakira Perezida w’u Bushinwa, Xi Jingping uzaba ari i Kigali ku cyumweru tariki 22 akazasoza uruzinduko rwe ku ya 23 Nyakanga nyuma yaho Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi nawe akazasura u Rwanda ku wa 23 na 24 Nyakanga 2018.

Itangazo rya guverinoma y’u Rwanda rivuga ko abo bayobozi bose, bazaganira na perezida Paul KAGAME ku ngingo zirebana no kunoza umubano hagati y’ibyo bihugu n’u Rwanda kandi ko buri muyobozi azaba aherekejwe n’itsinda ririmo abikorera bo mu gihugu cye. Indi ngingo igaragara muri iri tangazo izaganirwaho ni irebana n’ishoramari byumwihariko mu nzego z’ibikorwaremezo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi n’ikoranabuhanga.

Ibiganiro kandi bikazanibanda ku bufatanye bw’ibyo bihugu n’umuryango wa Afrika yunze ubumwe uyobowe na perezida KAGAME dore ko ibihugu by’ubuhinde n’ubushinwa bisanzwe bifatanya n’uyu mugabane mu iterambere ry’ubukungu.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!