Imikino

Rwanda: Abakinnyi bane ba Gasogi bahamagawe mu ikipe y’igihugu.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ikipe y’igihu y’umupira w’amaguru (AMAVUBI) y’abari munsi y’imyaka 23,iritegura umukino ukomeye uzayihuza n’ikipe y’igihugu ya Congo Kinshasa, ni mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Africa cy’abari munsi y’imyaka 23 kizabera mugihugu cya Misiri kuva taliki ya 8 kugeza 22 Ugushyingo 2019.

Iyi mikino ikazaba kandi inzira yo gushaka itike yo kujya mu mikino Olempike ya 2020 izabera mu mujyi wa Tokyo mu Buyapani, aho umugabane wa Afurika uzahagararirwa n’amakipe atatu azaba yaje imbere muri iki gikombe cya Afurika cy’abato.

Iri rushanwa ryagombaga kubera muri Zambia, ariko ivuga ko itakiryakiriye muri Nyakanga umwaka ushize, Misiri ihabwa uburenganzira bwo kuryakira tariki ya 23 Nzeri 2017.

Mu bihugu 30 bizatangirira mu ijonjora ribanza, u Rwanda rwatomboye guhura na Congo Kinshasa, aho umukino ubanza uzabera mu Rwanda mukarere ka Rubavu kuri stade Umuganda, uwo kwishyura ukabera muri Congo Kinshasa mu Ugushyingo uyu mwaka.

Amakipe 15 azakomeza, azasanga ibindi bihugu 13 mu ijonjora rya kabiri, byo bitazaca mu ijonjora rya mbere. Ibi birimo: Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Zambia, Congo Brazzaville, Gabon, Algeria, Sierra Leone, Tunisia, Cote d’Ivoire, Senegal, Nigeria, Maroc na Malawi. Iri jonjora rya kabiri ryo rizaba muri Werurwe 2019, mbere y’uko hakinwa irya nyuma muri Kamena 2019, ari ryo rizatanga amakipe umunani ajya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika.

Ni ku nshuro ya gatatu hagiye gukinwa iki gikombe cya Afurika, bwa mbere mu 2011 u Rwanda rwasezerewe rugikubita na Zambia ku bitego 3-0 (2-0, 0-1) mu gihe mu 2015 u Rwanda rwasezerewe na Uganda mu ijonjora rya kabiri ku bitego 4-1 (1-2, 2-0). Nshuti Savio Dominique ni we watsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro.

Mu ijonjora ryari ryabanje, Amavubi U-23 yari yasezereye Somalia ku bitego 3-1 (2-0, 1-1). Yannick Mukunzi na Muhire Kevin batsindiye Amavubi i Kigali mu gihe Songa Isaie yatsinze igitego cyabonetse mu mukino wo kwishyura wabereye muri Somalia.

Abakinnyi 30 ba Amavubi bagomba kwitegura Congo DR

ABAZAMU.
1. CYUZUZO Gael (GASOGI UNITED FC)
2. NTWALI Fiacre (APR FC)
3. NZEYURWANDA Djihad(KIYOVU SPORTS)
4. HAKIZIMANA Adolphe(ISONGA FA)

BA MYUGARIRO.

1. RWABUHIHI Aime Placide(KIYOVU SC)
2. BUREGEYA Prince (APR FC)
3. ISHIMWE Christian(MARINE FC)
4. MUTSINZI Ange Jimmy(RAYON SPORTS)
5. NIYOMUGABO Claude(AS KIGALI)
6. NIYIGENA Clement (MARINE FC)
7. NKUBANA Marc(GASOGI UNITED FC)
8. RUNANIRA Amza(MARINE FC)
9. NSABIMANA Aimable(MINERVA PUNJAB FC/India)
10. NDAHIRO Drric(SC VILLA)

ABAKINA HAGATI

1. BONANE Janvier(KIYOVU SC)
2. NDUWAYO Valeur(MUSANZE FC)
3. ISHIMWE Saleh(KIYOVU SC)
4. MANISHIMWE Djabel (RAYON SPORTS)
5. CYIDEGETSE Bogarde(AS KIGALI)
6. NIYONKURU Sadjati(MARINE FC)
7. BYUMVUHORE Tresor (GASOGI UNITED FC)
8. RUGAMBA J Baptiste(GASOGI UNITED FC)
9. NSUTI DOMINIQUE Savio(APR FC)
10. MUHIRE Kevin(RAYON SPORTS)
11. MUHOZA Freddy(AS KIGALI)

BA RUTAHIZAMU.

1. NSHUTI Innocent (STADE TUNISIEN)
2. BYIRINGIRO LAGUE (APR FC)
3. MUGISHA Patrick(MARINE FC)
4. BIRAMAHIRE Abeddy(CS SFAXIEN)

STAFF TECHNIQUE.

1. MULISA Jimmy(UMUTOZA MUKURU)
2. MUTARAMBIRWA Djabil(UMUTOZA WUNGIRIJE)
3. MUGABO Alexis(UMUTOZA W’ABAZAMU)
4. HATEGEKIMANA Coreneille(Umutoza wongerera abakinnyi Ingufu)
5. TUYISHIME J Claude(Umuganga)
6. NTARENGWA Aimable(Ushinzwe ubuzima bw’ikipe)
7. TUYISENGE Eric(Ushinzwe ibikoresho)

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!