Ubukungu

Rwanda: Abahinzi b’ibirayi baribaza impamvu batagira uruhare mu kugena igiciro cyabyo.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:


Ibura ry’ibirayi n’izamuka ry’ibiciro byabyo ku masoko yo mu Rwanda , bamwe mu bacuruzi bavuga ko bituruka kuba Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ishyiraho ibiciro umuhinzi atagizemo uruhare.

Minisiteri y’ucuruzi n’inganda ivuga ko atari byo kuko mbere yo gushyiraho ibiciro ibanza kuganira n’abahinzi b’ibirayi binyuze mu makoperative babarizwamo.

Bamwe mu bahinzi bemera ko umusaruro w’ibirayi uyu mwaka warumbye bitewe n’imvura yaguye ari nyinshi ikangiza ibyari bisanzwe mu mirima bitandukanye n’uko byari bimeze mu bihembwe by’ihinga byabanje.

Gusa ariko nanone nubwo byabuze ntibabura kuvuga ko ibiciro by’ibirayi bishyirwaho batabigizemo uruhare ngo barebe niba amafranga bashoye mu buhinzi bw’ibirayi n’igiciro gishyizweho, hari icyo bizamarira umuhinzi.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda KARANGWA Cassien yabwiye TV na Radio One ko ibyo aba bacuruzi n’abahinzi bavuga atari byo ko iyo bagiye gushyiraho igiciro cy’ibirayi babanza bakaganira n’abahinzi babyo binyuze mu makoperative babarizwamo
Ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibirayi ni kimwe mu byakunze kugarukwaho mu Rwanda.

Kuva muri Gicurasi Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganga yashyizeho ibiciro by’ibirayi ku masoko, gusa bamwe mu bacuruzi bavuga ko iyi minisiteri itagakwiye gushyiraho ibiciro bacururizaho kandi itabanje kumenya igiciro baranguriyeho, ahubwo ngo bajya bashyiraho ibiciro bahereye ku bahinzi b’ibirayi.

Kugeza ubu hirya no hino Ku masoko yo mu mujyi wa Kigali no mu duce tumwe two mu zindi ntara z’igihugu, ibirayi biragurishwa hejuru y’igiciro cyagenwe n’iyi minisiteri aho usanga ikiro cy’ibirayi byiza kiri hagati y’amafaranga y’u Rwanda 400 na 500frw nyamara mugihe ibiciro biheruka gushyirwaho na Minisiteri ifite uburuzi mu nshingano zayo ari amafaranga 260 ku kilo.

Yanditswe na Paluku René Pedro

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!