Ubukungu

Rwanda: Abadepite batoye umushinga w’itegeko rirengera abamburwaga.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mugihe hari bamwe mu baturage bakunze kwamburwa na ba rwiyemezamirimo baba babakoresheje,kuri uyu wa mbere inteko rusange y’umutwe w’abadepite yatoye umushinga w’itegeko rigenga umurimo harimo ingingo zizajya zirengera abaturage mu gihe baba bambuwe na ba rwiyemezamirimo.

Ni kenshi usanga hirya no hino abaturage bavuga ko bambuwe na ba rwiyemezamirimo nyuma yo kubakorera,ugasanga babayeho nabi kandi bitwa ko bakorera amafaranga.
Bamwe muri aba baturage bambuwe baganiriye na TV na Radio One mu bihe bitandukanye hari abo usanga baratunganyije imihanda,abakora isuku hirya no hino mu biro by’inzego z’itandukanye ,abubatsi n’abandi.

Hon. Depite Ngabo Semahundo Amiel umuyobozi wa komisiyo y’imibereho y’abaturage avuga ko mu mushinga w’itegeko rigenga umurimo watowe n’inteko rusange y’abadepite kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Nyakanga 2018 ,harimo ingingo izajya irengera abaturage mu gihe baramutse bambuwe na Rwiyemezamirimo, aho ishimangira ko azajya ahabwa amafaranga yose yatsindiye isoko inzego ziyamuha zabanje kureba ko yishyuye abo yakoresheje bose.

Uyu mushinga w’Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda ukubiyemo no guhindura umushahara fatizo w’abakozi, ukaba unateganya ibihano ku bakoresha abana batujuje imyaka.

Mu badepite 60 bari bitabiriye inteko rusange yo kuri uyu wa mbere , 59 muri bo bashyigikiye uyu mushinga ,nta n’umwe wifashe gusa habonetse imfabusa imwe.

Ibitekerezo: 1

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!