Politiki

Rwanda: Abadepite baribaza impamvu leta idafasha abatishoboye kwiteza imbere.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu mahugurwa abagize inteko ishinga amategeko baherutse kurahirira inshingano zabo bari guhabwa, kuri uyu wa kabiri bahawe ibiganiro birimo ikivuga ku kamaro n’inshingano bya Leta, Uburyo n’ubuhanga bwo kuyobora Leta hamwe n’ isano iri hagati y’abaturage na Leta mu mikorere yayo ya buri munsi.

Ni ibiganiro byatanzwe na Hon.Senateri MUKASINE M. Claire hamwe na MUREKEZI Anastase, Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda.

Ni ibiganiro basobanuriwemo byinshi ku bijyanye n’inshingano zabo nk’abadepite bagomba kwegera abaturage, bakagenzura guverinoma kandi bagatora n’amategeko abaganisha ku iterambere.

Nyuma yo guhabwa ibi bisobanuro ariko, abadepite bagarutse ku bibazo bitandukanye bibaza ikibitera n’impamvu bidakemuka.

Ku ikubitiro abenshi muri bo bagarutse ku baturage bafashwa usanga bashaka guhora ku bufasha aho gushaka uko bakwiteza imbere bakava muri ibi byiciro.
Bamwe mu badepite bavuze ko hari abaturage bubakirwa nk’abatishoboye, ariko mu gihe kiri imbere babona hari abubakiwe inzu zigezweho kurusha izabo cyagwa zubakishijwe ibikoresho bikomeye bakifuza ko izabo zasenywa ngo bubakirwe inshya, ni mu gihe ngo hari n’abaturage bafatwa bashaka kujya kugurisha amafumbire hanze baba bahawe ku mafaranga make muri gahunda ya “Nkunganire” ikoreshwa mu korohereza abahinzi mu Rwanda.

Ni n’ibibazo kandi bamwe mu badepite basanga hari n’izindi mpamvu zishobora kubibatera ariko leta ititaho birimo no gusoresha cyane abashaka kuzamuka bishobora kubasubiza inyuma ntaho biragera.

Ni ibibazo Senateri MUKASINE M. Claire n’ Umuvunyi Mukuru MUREKEZI Anastase bavuze ko byakemurwa no gushishikariza abantu guhaguruka bagakora nubwo hari n’abo imimerere ituma batagira icyo bahindura ku mibereho yabo, gusa nabo mu kubisubiza bakaba banasabye uruhare rwa buri wese aho kubishyira ku rwego rumwe.

Umuvunyi mukuru Murekezi Anastase we yanavuze ko ubundi kubona umusore cyangwa inkumi n’undi muntu wese ufite imbaraga ubyukira ku muhanda adakora, byakagombye gufatwa nk’icyaha gihanwa n’amategeko.

Nk’umuvunyi mukuru kandi yanabajijwe ku bindi bibazo bitandukanye bigaragaramo akarengane bamwe mu badepite banavugaga ko abaturage baba barabigejeje kuri uru rwego ariko ntibigire icyo bikorwaho, aho depite Mukabunani christine yagarutse ku byaha by’ubujura bukorwa n’abitwa abamarine nyabugogo, ibyaha bikorerwa kwa muganga birimo kohereza abarwanyi ngo bajye kwipimishiriza amaraso, gusezerera abadakize n’ibindi.

Ni mu gihe Depite Habineza Frank nawe yabajije umuvunyi impamvu bagezwaho akarengane k’abirukanwa mu kazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, abasambanywa kugira ngo bahabwe akazi, ruswa mu nzego z’ubuyobozi no kurenganya abaturage bikorwa na bamwe mu bayobozi, ariko ngo ibi byose urwego rw’umuvunyi ntirubikemure.

Nubwo bimwe muri ibi bibazo byagiye bihabwa ibisubizo, bimwe muri byo ntibyahawe ibisubizo muri aya mahugurwa aho ngo bizasubizwa n’abandi bayobozi bireba bazaza kubaha ibiganiro muri aya mahugurwa, hamwe n’ibindi biganiro bazagenda bagirana n’abayobozi batandukanye bazaza gusobanurira inteko ibyo bakorera abaturage.

Yanditswe na Fidel TWIRINGIYIMANA

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!