Imibereho y’abaturage

Rwamagana -Ntunga: Basigaye ku manegeka batewe n’ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturiye ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro by’ahitwa Ntunga mu murenge wa Mwurire akarere ka Rwamagana baravuga ko bahangayikishijwe no kuba ibi birombe bigenda bisatira aho batuye bikabasiga mu manegeka ashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Aba baturage ngo bahorana impungenge baterwa n’ibi birombe bigenda bibasatira ,kuko ngo isaha n;isaha bishobora kuzabatembana , bakaba basaba ko bavanwa aha hantu, kuko ngo ku bwabo bahorana impungenge ko ibi birombe bigenda bibasatira bishobora kuzabateza ibibazo.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko bavuganye na sosiyete yitwa Peran ikorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri aka gace ,kugira ngo bahindure uburyo bakoreshaga bacukura kugira ngo bidakomeza gushyira abaturage ku manegeka.

Ku bijyanye no kwimura abaturage bari ku manegeka batewe n’ibi birombe , uyu muyobozi w’akarere ka Rwamagana avuga ko hashingiwe kuri gahunda ya Leta ngo hari gahunda yo kwimura abantu bose bari ku manegeka.

Cyakora aba baturage bavuga ko mu bihe byashize bari barasezeranyijwe ko bashobora guhabwa ingurane, maze bakimuka bakajya gutura ahandi hanyuma ubucukuzi bugakomeza nta nkomyi , gusa ngo kugeza ubu ntibazi iyo byahereye.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

Bet on your favorite team with 1xBet: Double your chances with the 100% welcome bonus and win big with our incredible ribs! Sign up and have fun: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET