Umuco

Rwamagana : Nta wapfa kwangiza ibigabiro ngo byifitiye ubwirinzi-Umukambwe.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Umusaza witwa KURUMUSANGE Deo utuye mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana aravuga ko ashingiye ku muco n’amateka y’abami b’u Rwanda arahamya ko ibiti byitwa ibigabiro biboneka aho abami bagiye batura ,ngo ibyo biti byifitemo imbaraga zidasanzwe zibumbatiye umuco na kirazira kuko ngo ashingiye ku byo yabonye yemeza ko ibyo bigabiro ubwabyo bifite ubwirinzi bukomeye kuko ngo ntawe upfa kubyangiza ngo agire amahoro kuko bibumbatiye amateka adasanzwe.

Nk’uko abasobanukiwe amateka y’u Rwanda babigaragaza, uko umwami yaturaga ku musozi runaka ngo ni na ko yahasigaga ibimenyetso bitandukanye, kuri ubu aho abami bagiye batura ahenshi hakaba harangwa n’ibiti byabaye inganzamarumbo kuko ngo aho yabaga atuye byari nk’ihame ko haterwa ibiti byiganjemo imivumu n’ ibindi.

Mu gushaka gusobanukirwa ibijyanye n’ibyo biti bizwi ku izina ry’ibigabiro byaterwaga aho umwami atuye, twaganiriye n’umusaza KURUMUSANGE Deo utuye mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana nka hamwe mu haboneka ibyo bigabiro ,maze adusobanurira amateka y’ibyo bigabiro

Muzehe KURUMUSANGE Deo kandi aravuga ko ibyo bigabiro ubwabyo bifite ubwirinzi bukomeye, kuko ntawapfa kubyangiza uko yishakiye ngo agire amahoro, kubera ko ngo bifite imiziro n’imiziririzo bishingiye ku muco nyarwanda dore ko uyu musaza avuga ko abagerageje kwangiza bene ibyo biti bybagizeho ingaruka zikomeye.

Ku bwa muzehe KURUMUSANGE Deo we avuga ko ibjyanye na kirazira zishingiye ku by’umuco nyarwanda abiha agaciro gakomeye, kuko ngo kutabiha agaciro we abifata nko buba aho umuntu atazi . kubera iyo mpamvu rero uyu muzaza akaba atanga n’ubutumwa ku banyarwanda b’iki gihe aho avuga ko batagomba guhubukira ibije byose ngo babimire bunguri maze bibagirwe umuco wabo.

Hirya no hino mu Rwanda haracyaboneka ibigabiro by’abami byerekana aho bari batuye , ibyo bigabiro kandi bikaba bisigasiye umuco ushingiye ku mateka atandukanye yaranze u Rwanda .
Muzehe KURUMUSANGE Deo asoza avuga ko bene ibyo biti ndetse n’ibindi bimenyetso bibumbatiye amateka y’u Rwanda bikwiye gukomeza kwitabwaho kugira ngo bitazasibangana kuko ngo ari ipfundo ry’amateka y’u Rwanda.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!