Imibereho y’abaturage

Rwamagana: Ngo barimo gushyirwaho amananiza kugira ngo bahabwe konteri z’amazi zisimbura izibwe.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nyuma y’aho abaturage bo mu mirenge ya Kigabiro na Muhazi yo mu karere ka Rwamagana bibwe konteri z’amazi kuri ubu aba baturage baravuga ko ubuyobozi bw’ishami ry’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi WASAC mu karere ka Rwamagana burimo kubashyiraho amananiza kugira ngo bongere bahabwe amazi.

Mu mezi make ashize ngo ni bwo aba baturage bagiye bibwa konteri z’amazi bakabimenyesha ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi mu karere ka Rwamagana WASAC, ngo baze gufunga ayo mazi.

Nyuma y’ibyago bagize byo kwibwa konteri z’amazi, ngo aba baturage begereye ubuyobozi bwa WASAC ishami rya Rwamagana, kugira ngo babaze uburyo bazongera kubona amazi , maze ngo babwirwa ko bagomba kubanza kwishyura amazi yamenetse aho bavuga ko basabwe kwishyura metero cube 100 z’amazi bivugwa ko yaba yaramenetse, hanyuma ngo bakagura n’ibindi bikoresho ndetse na konteri nshya kugira ngo bongere bahabwe amazi . Aba baturage bo baravuga ko babona ari amanananiza avanze n’akarengane ,kuko ngo amazi angana atyo atigeze ameneka ,dore ko bamwe muri bo banavuga ko ubwo izo konteri zibwaga amazi yari yabuze.

Aba baturage bashimangira ko aya mananiza barimo gushyirwaho kugirango bongere bahabwe amazi nyuma yo kwibwa konteri ,ngo biri kubagirago ingaruka kandi nta ruhare babigizemo , aho basaba ubuyobozi bwa WASAC kuborohereza maze bakongera guhabwa amazi ari nako basaba ko hashyirwaho ingamba zo gukumira ubu bujura.
Umuyobozi w’ishami rya WASAC mu karere ka Rwamagana Mugeni Genevieve asobanura ko ikibazo cy’ubujura bwa konteri z’amazi bwabayeho , ariko kandi ngo nta mananiza bashyira ku baturage bibwe konteri kugira ngo bongere gusubizwa amazi.

Nk’uko ubuyobozi bw’ishami rya WASAC mu karere ka Rwamagana bubitangaza ngo mu mibare bafite kugeza ubu abaturage bagera kuri 20 ni bo bagaragaje ko bibwe konteri z’amazi , gusa ngo abenshi muri bo bamaze guhabwa izindi no gusubizwa amazi , ikindi ngo ku bufatanye n’izindi nzego hakaba harashyizweho ingamba zo guhangana n’ubu bujura bwibasira konteri z’amazi kugira ngo ufashwe ajye ahanwa by’intangarugero ndetse ngo hari n’abamaze gufatwa bari mu maboko y’ubutabera.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!