Imibereho y’abaturage

Rwamagana: Ngo Babangamiwe n’imico idasanzwe y’umuzungu baturanye.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bo mu kagari ka Bwiza umurenge wa Musha ho mu karere ka Rwamagara baravuga ko babangamiwe bikomeye n’umuturanyi wabo w’umuzungu witwa Philip Opperman kubera kutababanira neza .

Uyu muzungu ukomoka muri Afurika y’epfo akaba atuye muri aka gace ,aba baturage baramushinja kubakorera ibikorwa bibi bitandukanye birimo kuboneshereza imyaka ntabarihe, gukorera urugomo abana baba bagiye kuvoma ku kiyaga cya Muhazi akabambura ibivomesho anabambika ubusa ndetse n’andi makosa menshi akorera abaturanyi be.

Ikirenze kuri ibyo ariko abaturanye n’uwo muzungu bivugwa ko afite imico n’imyifatire bidasanzwe, nuko ngo muri iyi minsi hari abashyitsi baje kumusura maze bigeze nijoro nabo abakorera urugomo maze amenagura ibirahure by’imodoka yabo ndetse anayitobora amapine.

Gusa icyo aba baturage bavuga ko kinababaje ni uko ibibazo byose bagirana n’uyu muzungu ngo usanga abayobozi b’inzego z’ibanze nabo batinya kugira icyo babivugaho bisa n’aho bamukingira ikibaba ku buryo ngo iki kibazo nikidahagurukirwa mu maguru mashya aba baturage bashobora kuzihorera kuri uyu muzungu bavuga ko yabazengereje.

Uyu muzungu Philip Opperman uvugwaho iyo mico n’imyifatire itari myiza we ntiyashatse kuvugana n’itangazamakuru ku bimuvugwaho, kuko umunyamakuru yamusanze iwe ashaka kumuvugisha hanyuma ahezwa inyuma y’igipangu.

Muhoza Theogene uyobora umurenge wa Musha avuga ko hari amakuru
atandukanye bafite ajyanye n’imibanire itameze neza hagati y’uyu muzungu n’abo baturaranye, gusa ngo bagiye gukomeza kumwegera no kumwigisha kugira ngo abanire neza abo yaje asanga ariko kandi ngo n’abaturage nabo barakomeza kuganirizwa . Ku kibazo cyo kuba uyu muzungu yarakoreye urugomo abashyitsi bari baje kumusura maze akamena imodoka yabo akanayitobora amapine ngo kirimo gukurikiranwa n’ubutabera.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!