Imibereho y’abaturage

Rwamagana -Mwurire: Ngo batanga amafaranga y’irondo ntirikorwe.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bo mu midugudu imwe n’imwe y,akagari ka Mwurire umurenge wa Mwurire w’akarere ka Rwamagana baravuga ko babangamiwe n’imikorere idahwitse y’ irondo kuko ngo nubwo batanga amafaranga y’irondo usanga umutekano wabo n’ibyabo udacungwa neza kubera ko ngo bigera nijoro abayerondo bakajya kwiryamira maze abajura bakabona urwaho rwo kwiba.

Aba baturage baravuga ko batanga amafaranga y’irondo buri kwezi ariko ngo usanga abashinzwe gukora iryo rondo batarikora uko bikwiye , kuko ngo bigera nijoro bagataha maze bigatuma abajura babona urwaho rwo kwiba abaturage.

Ikindi aba baturage bagarukaho ni uko ngo rimwe na rimwe usanga n’abo banyerondo nabo ubwabo bagira uruhare mu guteza umutekano muke kuko ngo hari ubwo baza kurikora basinze bakarara basakuza bagahungabanya umutekano w’abaturage .Aba baturage bakaba basaba ko hafatwa ingamba zikaze zatuma iryo rondo rikorwa uko bikwiye.

Umunyamabanga nshinwabikorwa w’umurenge wa Mwurire Rwagasana Jean Claude avuga ko muri aka gace hashize igihe gito hatangiye irondo ry’umwuga rikaba ririmo kwiyubaka, ngo akaba ariyo mpamvu aba aturage bashobora kuba bavuga ko ridakora neza gusa ngo ubuyobozi bugiye kubishyiramo ingufu kugira ngo iryo rondo rikorwe neza .

Hirya no hino mu Rwanda hakunze kumvikana abaturage binubira intege nke zikunze kugaragara mu mikorere y’irondo aho usanga bamwe bavuga ko nubwo byitwa ko irondo rikorwa ariko ngo abaturage badahwema gutaka ko bibwe kandi ngo rimwe na rimwe ibyibwe bikabura gikurikirana .

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!