Imibereho y’abaturage

Rwamagana-Muhazi: Ntibavuga rumwe n’ubuyobozi ku gufungirwa amazu nta nteguza.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nyuma y’aho abaturage bacururiza ndetse n ’abatuye muri santire ya Gahengeri yo mu kagari ka Karambi umurenge wa Muhazi ,batunga agatoki ubuyobozi kuba bwarabatunguye maze bukabafungira amazu bubasaba kwimuka no kuvugurura nteguza ,kuri ubu ubuyobozi bw’umurenge wa Muhazi bwo bukomeje guhamya ko bufite ibimenyetso simusiga bigaragaza ko aba baturage bari barategujwe.

Mu minsi ishize ubwo twabagezaga ho inkuru y’abaturage batuye ndetse n’abakorera muri santire ya Gahengeri ,bavugaga ko batunguwe n’uko ubuyobozi bwaje bugafunga amazu yabo bubabwira ko bagomba kwimuka abandi bakavugurura amazu yabo kuko ngo atari ajyanye n’igihe ,ibi byose ngo bikaba byarakozwe nta nteguza.

Umunyamabanga nshungwabikorwa w’akagari ka Karambi Karekezi Jovite mu magambo ye yemezaga ko aba baturage bategujwe mbere y’uko iki cyemezo gishyirwa mu bikorwa hagamijwe kuvugurura iyi santire ya Gahengeri

Nyuma y’ibyavuzwe n’aba baturage bahakana ko batunguwe n’iki cyemezo hanyuma umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Karambi akabihamya mu magambo ko aba baturage bategujwe ,kuri ubu umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhazi nawe yashatse kugira icyo avuga kuri iki kibazo kuko ngo we afite ibimenyetso bifatika birimo impapuro zandikiwe aba baturage zihamya ko bategujwe.

Nubwo ubuyobozi buvuga ko bwateguje aba abaturage mu nyandiko aba baturage bo bakomeza guhakana ko izo mpapuro zibateguza batazibonye.

Kugeza ubu hari bamwe mu bari bafungiwe amazu batangiye kuvugurura ,mu gihe hari abandi amazu yabo agifunze kubera kubura amikoro yo gukora ibyo basabwe.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!