Imibereho y’abaturage

Rwamagana-Muhazi: Abafite ubumuga ngo ntibitabwaho.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu bafite ubumuga bo mu murenge wa Muhazi wo mu karere ka Rwamagana baravuga ko hari ubufasha bugenerwa abafite ubumuga butabageraho bigatuma bahora mu bwigunge .

Ni bamwe mu bafite ubumuga bo mu murenge wa Muhazi bavuga ko babayeho mu bwigunge bitewe no kutitabwaho uko bikwiye dore ko ngo kenshi n’ubufasha bagenerwa butabageraho bose ,maze bigatuma basa n’abibagiranye.

Nubwo hari abafite ubumuga bo muri uyu murenge bavuga ko nta bufasha bwihariye babona, hari bamwe muri bo bavuga ko bagize amahirwe yo kugobokwa n’abagiraneza maze babigisha kudoda bituma bava mu buzima bwo guhora basabiriza .

Kugira ngo bave mu bwigunge , aba bafite ubumuga baravuga ko habaho gukurikiranwa ku buryo buhoraho ,maze bakajya bafashwa hakurikijwe ubumuga bwa buri wese.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhazi Hanyurwimfura Egide, avuga ko bagerageza gufasha aba bafite ubumuga maze bakababumbira mu matsinda , hanyuma ngo uko ubushobozi bugenda buboneka hifashishijwe abafatanyabikorwa aba bafite ubumuga bakagenda bafashwa buhoro buhoro

Nubwo hashyizweho gahunda yo kwita ku bafite ubumuga hagamijwe kuzamura ubuzima n’imibereho yabo , hirya no hino hari bamwe mu bafite ubumuga bakigaragaza ko bafite imbogamizi ku bijyanye n’ubuzima ndetse n’imibereho yabo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!