Imibereho y’abaturage

Rwamagana-Kigabiro: Ngo Yatereranywe n’ubuyobozi abura kirengera.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Umukecuru witwa Kamuyumbu utuye mu mudugudu wa Cyaruhogo mu kagari ka Sovu umurenge wa Kigabiro ho mu karere ka Rwamagana ,aravuga ko yatereranwe n’ubuyobozi mu buzima bubi arimo kuburyo ngo asa n’utagira kirengera

Ni umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 80 y’amavuko. aravuga ko nyuma yo gutahuka yabanje kuba mu cyahoze ari prefegitura ya Kibungo hanyuma ngo abana yari afite bamwitagaho baza gupfa . Nyuma yaho rero ngo yaje kuba mu kagari ka Sovu mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana ari naho twamusanze

Kuri ubu uyu mukecuru aravuga ko amaze imyaka isaga ibiri asa n’utagira kirengera doreko ngo n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze avuga ko bwamutereranye aho yibera munzu yatijwe n’umuturage

Kubera ubuzima bubi abaye mo uyu mukecuru aravuga ko nta bwisungane mu kwivuza aheruka doreko ngo iyo arwaye arembera mu rugo
uyu mukecuru kandi ngo nta n’ubwihrero agira akaba yiherera mu kinogo kiri hafi y’inzu acumbitsemo

Uyu mukecuru arasaba inzego z’ubuyobozi kumwibuka no kumufasha kugira ngo ave mu buzima bubi abayemo

Umukozi ushinzwe imibereho myiza mu kagari ka Sovu Munyeshuri Edouard avuga ko bagiye gukora ibishoboka kugira ngo barebe uburyo uyu mukecuru yakwitabwa ho
N’ubwo ngo uyu mukecuru abayeho mu buzima bumugoye ,hari amakuru avuga ko afite abamukomokaho ba hafi gusa ngo bashobora kuba batamwitaho bagasa n’aho bamwirengagiza

Ibitekerezo: 1

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!