Imibereho y’abaturage

Rwamagana: Igisenge cy’isoko rya Kigabiro cyarangiritse none abarikoreramo baranyagirwa

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bakorera mu isoko rya Kigabiro ryo mu mujyi wa Rwamagana baravuga ko babangamiwe no kuba igisenge n’imireko by’iri soko bishaje ku buryo ngo iyo imvura iguye ibice byinshi bigize iri soko biva bikabangamira abarikoreramo.

Aba baturage bakorera muri iri soko rya Kigabiro baravuga ko mu gihe cy’imvura iri soko ryuzura amazi bitewe n’igisenge ndetse n’imireko byashaje bikabangamira abarikoreramo.Kubera ingaruka bahanganye na zo abakorera muri iri soko rya Kigabiro barasaba ko nibura ryasanwa kugira ngo mugihe cy’imvura ntibajye banyagirwa.

Umuyobozi wungirirje w’ akarere ka Rwamagana ushinzwe iterambere ry’ubukungu Mudaheranwa Regis avuga ko barimo kugirana amasezerano na rwiyemezmirimo yo gusana iri soko ku buryo ngo mu minsi mike imirimo yo kurisana izaba yatangiye.

Kubera kubangamirwa mugihe cy’imvura bitewe n’ igisenge cy’iri soko cyagiye cyangirika ntigisanwe, ngo usanga iyo imvura iguye bamwe mu bacuruzi bimura ibicuruzwa byabo bagataha kuko ngo aho bakorera haba huzuye amazi ibi ngo bigakoma mu nkokora iterambere ryabo

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!