Imibereho y’abaturage

Rwamagana: I Mwurire babangamiwe n’ubujura budasanzwe.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Yanditswe na Gaston Nirembere

Abaturage bo mu murenge wa Mwurire mu karere ka Rwamagana baravuga ko muri iyi minsi babangamiwe bikomeye n’ubujura bukaze bwibasiye inka zabo aho basabako hashyirwaho ingamba zikaze kugira ngo ubu bujura bucike .
Nk’uko aba baturage babivuga ngo mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa inka zigera kuri enye zimaze kwibwa muri aka gace batuyemo .
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwurire Rwagasana Jean Claude yavuze ko iki kibazo bakizi kandi ko bagihagurukiye ngo hakaba hari abamaze gufatwa.
Yongeyeho ko bagiye no gukomeza gushyiraho ingamba zikaze zo guhangana n’iki kibazo doreko uyu muyobozi nawe yemeza ko abakora ubwo bujura babukora mu buryo budasanzwe

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!