Ubukungu

Rwamagana: Hashize imyaka 4 badahabwa amafaranga bakoreye yo kurinda ibirombe.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu baturage bakoze imirimo yo gucunga umutekano w’ ibirombe by’amabuye y’agaciro biherereye mu murenge wa Musha akarere ka Rwamagana baravuga ko bambuwe amafaranga bakoreye kuko ngo imyaka ine ishize bategereje none ngo amaso yaheze mu kirere.
Ni urutonde rw’abaturage bagera kuri 53 bakoraga mu birombe by’amabuye y’agaciro biherereye mu murenge wa Musha ho mu karere ka Rwamagana .Aba baturage ngo bakaba barakoraga imirimo yo gucunga umutekano muri ibyo birombe, aho bakoreshwaga na Ministeri yari ishinzwe umutungo kamere yari izwi nka MINIRENA.

Aka kazi ngo aba baturage bakaba bari bagahawe n,iyi Ministeri nyuma y’aho kampani yitwa Golden yacukuraga amabuye muri ibyo birombe yari imaze gusezererwa hategerejwe ko haboneka indi yo kuyisimbura hanyuma ngo aba baturage bahabwa ako kazi ko gucunga umutekano w’ibyo birombe
Aba baturage baravuga ko bakoze amezi agera kuri 18 nyuma ngo Miniseri y’umutungo kamere ari nayo yari yarabahaye akazi ngo yaje kubaha igice kimwe cy’amafaranga bari bamaze gukorera andi nayo ngo bizezwa ko bazayabona vuba bidatinze . Kuri ubu, ngo hashize imyaka ine batarayabona kandi ngo batarahwemye no kugeza iki kibazo ku rwego rushinzwe umurimo mu karere dore ko ari rwo rwagombaga kubavuganira.

Umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Rwamagana Gakuba Jean Damascene yavuze ko mu gihe gito amaze ahawe kuyobora ishami ry’ubugenzuzi bw’umurimo muri aka karere ngo icyo kibazo yari atarakimenya , gusa ngo agiye gukurikirana imiterere yacyo yifashishije mugenzi we yasimbuye ndetse ngo bishobotse n’aba baturage ubwabo bakaba bamwegera kugirango bafatanye kugikurikirana no kukigeza ku nzego zibishinzwe.
Muri rusange ngo aba baturage uko ari 53 bari barakoreye amafaranga asaga miliyoni 18, cyakora ngo nyuma baje guhabwa asagaho gato miliyoni 10 maze hasigara miliyoni zisaga 8 ari nayo bamaze imyaka ine bishyuza kugeza magingo aya.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!