Imibereho y’abaturage

Rwamagana: Bahangayikishijwe no kuba amazu yabo umuhanda warayasatiriye cyane

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu baturage baturiye umuhanda ujya mu gakiriro ka Rwamagana baravuga ko uyu muhanda wasatiriye cyane amazu yabo ku buryo ngo isaha n’isaha bahora biteguye ko ubuzima bwabo bushobora kujya mu kaga bitewe n’imodoka z’urudaca zinyura muri uwo muhanda

Aba baturage baravuga ko bahorana impungenge ko ubuzima bwabo bushobora kujya mu kaga kubera ko amazu yabo yasatiriwe bikomeye n’umuhada ujya mu gakiriro ka Rwamagana kuburyo ngo bahora biteguye ko igihe icyo aricyo cyose imodoka z’urudaca zinyura muri uwo muhanda zishobora kuzabateza impanuka .

Kubera impungenge aba baturage bahorana baterwa n’uko amazu yabo yasizwe ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga , aba baturage barasabako bakwimurwa aha hantu bagashakirwa ahandi ho gutura kugira ngo bakize ubuzima bwabo n’imiryango yabo.

Nubwo aba baturage bavuga ko umuhanda wasatiriye amazu yabo maze bigatuma bahorana impungenge ko ubuzima bwabo bwajya mu kaga , ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bwo ntibwerura ngo bwemeze neza ko aba baturage basatiriwe n’umuhanda, cyakora ngo bagiye gukora inyigo, hanyuma nibasanga aba baturage bakwiye kwimurwa bazashakirwe ahandi ho gutura nk’uko bisobanurwa na Mudaheranwa Regis umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Kubera impungenge bahorana ziterwa no kuba amazu yabo yarasizwe ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kubera umuhanda ,aba baturage baravuga ko batajya bagoheka kubera ko ngo bahora biteguye ko igihe icyo aricyo cyose imodoka zikoresha uyu muhanda zishobora kubateza impanuka

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!