Imibereho y’abaturage

Rwamagana: Bafungiwe inzu abandi basabwa kwimuka nta nteguza

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage batuye ndetse n’abakorera muri centre y’ubucuruzi ya Gahengeri iherereye mu kagari ka Karambi mu murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana, baravuga ko batunguwe n’icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze aho bwaje bugafunga inzu zabo nta nteguza bubasaba ko bagomba kwimuka abandi bagasabwa kuvugurura huti huti.

Aba baturage baravuga ko babonye inzego z’ubuyobozi zibaguye gitumo nta nteguza maze zitangira gufunga inzu bakoreragamo ubucuruzi butandukanye ndetse n’izari zituwemo mu gasantre ka Gahengeri babwirwa ko izo nzu zitajyanye n’igihe bamwe ngo bagasabwa kwimuka bakajya gutura ahandi mu gihe abandi basabwa kuvugurura huti huti. Ibi byose ngo bikaba byarakozwe nta nteguza kandi ngo bamwe nta n’ubushobozi bafite bwo guhita bakora ibyo basabwa.

Mu byifuzo by’aba baturage barasaba ko bahabwa igihe gihagije cyo kwitegura kugira ngo bakore ibyo basabwa kandi n’abadafite ubushobozi bari basanzwe batuye muri iyi centre bafashwe kubona ahandi ho kuba.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Karambi Karekezi Jovite avuga ko ibyakozwe bitatunguye abaturage kuko ngo bari barabiganiriyeho mu rwego rwo kuvugurura iyi centre ya Gahengeri.
Hanyurwimfura Egide uyobora umurenge wa Muhazi nawe ashimangira ko ibyakozwe babanje kubiganiraho n’abaturage hashingiwe ku mabwiriza y’isuku mu rwego rwo guteza imbere no kuvugurura inzu zo muri aka gasantre kugira ngo zijyane n’igihe.
Hagati aho ariko ngo abadafite ubushobozi bari basanzwe batuye muri iyi santre ngo bakazafashwa kubona aho kuba.

Nyuma yo gufungirwa bitunguranye inzu bakoreragamo, bamwe mu bakoreraga muri iyi centre ya Gahengeri baravuga ko hari ibicuruzwa byabo byafungiranwe bikaba byaratangiye kwangirika dore ko ngo kugeza ubu nta burenganzira bafite bwo kubikuramo keretse babanje gutunganya ibyo basabwe.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET