Imibereho y’abaturage

Rwamagana: Abaturage batewe impungenge n’amazi abatera akabasenyera.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bo mu mudugudu wa Kabuye akagari ka Cyanya umurenge wa Kigabiro ho mu karere ka Rwamagana baravuga ko bamaze igihe babangamiwe n’amazi ava ku mihanda no mu Gakiriro ka Rwamagana maze akangiza imirima n’amazu yabo kubera ko nta nzira yahawe

Aba baturage bavugako bamaze igihe bahanganye n’iki kibazo cy’amazi ava mu muhanda no mu Gakiriro ka Rwamagana maze akangiza imirima n’amazu yabo kubera ko ngo atahawe inzira anyuramo

Kubera ingaruka ndetse n’impungege bahorana aba baturage barasaba ko ayo mazi yahashakirwa inzira nyayo mu gihe cya vuba kugira ngo ajye areka kubahoza ku nkeke .

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurege wa Kigabiro Muhamya Amani avuga ko iki kibazo cy’amazi ava mu muhanda no mu gakiriro maze agatera abaturage bakizi, gusa ngo hafashwe umwanzuro ko mu ngengo y’imari ya 2018/2019 hazubakwa ruhurura ayo mazi azajya anyuramo bityo n’ayo mazi ntiyongere gusenyera abaturage.

Aba baturage baravuga ko nubwo amazi yabateye mu gihe gishize cy’imvura bayarokotse, gusa ngo nta cyizere bafite ko imvura niyongera kugwa igasanga nta nzira nyayo ayo mazi yashakiwe ,ngo babona atazabasiga amahoro mu gihe yaba adashakiwe inzira mu buryo bwihuse

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!