Imibereho y’abaturage

Rwamagana: Abaturage barasaba abayobozi gukomeza kubegera kugira ngo bakomeze kwesa imihigo

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nyuma y’aho akarere ka Rwamagana kaje ku isonga mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2017-2018 ,abaturage bo muri aka karere barasaba ubuyobozi gukomeza kubegera bagafatira hamwe ingamba zo guteza imbere akarere kabo kugira ngo bazakomeze kwesa imihigo.

Mu minsi mike ishize ni bwo hatangajwe uko uturere twakurikiranye mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2017/2018, Rwamagana yongera kuza imbere n’amanota 84,5.

Nyuma yo kuza ku isonga mu kwesa imihigo abaturage bo muri aka karere ka Rwamagana barasaba abayobozi gukomeza kubegera bagafatanyiriza hamwe guteza imbere akarere kabo dore ko nabo bavuga ko biteguye gukomeza gushyiraho akabo kugira ngo akarere kabo katazasubira inyuma.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko kwegukana intsinzi mu mihigo babikesha gukorera hamwe, baba abakozi b’akarere abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage.

Uyu muyobozi w’akarere ka Rwamagana avuga ko imihigo yose bari bahize bayesheje uko bari bayiteguye, gusa ngo umuhigo w’ubwisungane mu kwivuza ni wo batesheje neza ariko ngo nawo bageze ku gipimo gishimishe.

Mu rwego rwo gukomeza gutera intambwe idasubira inyuma mu kwesa imihigo ,uyu muyobozi arasaba abaturage gukomeza gufatanyiriza hamwe ntihabeho guharirana hagati y’abaturage n’abayobozi

Mu mwaka ushize, Akarere ka Rwamagana na bwo kari kaje ku isonga mu mihigo y’umwaka wa 2016/2017, gakurikirwa n’aka Musanze na Huye ; Mu gihe muri uyu mwaka kakurikiwe na Gasabo, Rulindo na Gakenke, mu gihe uturere dutatu twa nyuma twabaye Nyamagabe, Ruhango na Nyanza twose two mu ntara y’amajyepfo. .

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!