Imibereho y’abaturage

Rwamagana: Abanyonzi barashinja abayobozi kunyereza imitungo.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abanyonzi b’amagare bibumbiye muri koperative ikorera mu mujyi wa Rwamagana baravuga ko kuva koperative yabo yabaho kugeza ubu babona ntacyo ibamariye bitewe n’imiyoborere idahamye ya koperative kuko ngo abayiyobora bose basimburana bagenda basahura umutungo w’abanyamuryango.

Mu myaka igera ku icumi koperative y’abanyonzi ya COTRAVERWA ikorera mu mujyi wa Rwamagana ibayeho ,abanyamuryango b’iyi koperative baravuga ko ntacyo yabagejejeho, ibi ngo bigaterwa n’uko abayobozi bagiye basimburana mu kuyobora iyi koperative bose bagenda basahura umutungo wa koperative.

Aba banyamuryango ba kopeative y’abanyonzi ya COTRAVERWA ikorera mu mujyi wa Rwamagana barasaba inzego zishinzwe amakoperative kubafasha gusohoka muri iki gihombo baterwa n’imiyoborere idahamye imaze imyaka myinshi isimburana ari nako inyereza umutungo , bigatuma koperative yabo idatera imbere.

Umukozi ushinzwe iterambere ry’amakoperative mu karere ka Rwamagana Mukiza Ruzigura Moise yemeza ko mu bihe binyuranye mu iyi koperative y’abanyonzi hagiye habamo ibibazo binyuranye bishingiye ku inyerezwa ry’imitungo ya koperative bikozwe n’abayobozi bayo bagiye basimburana , ariko ngo muri iyi minsi bafatanyije n’izindi nzego ngo iki kibazo baragihagurukiye mu rwego rwo kugishakira umuti urambye.

Nubwo Politiki y’igihugu ishishikariza abantu gukorera mu makoperative hagamijwe iterambere ry’abayibumbiyemo ku bw’abanyamuryango ba koperative y’abanyonzi ya COTRAVERWA ikorera mu mujyi wa Rwamagana yo ngo si ko bimeze , kuko ngo imyaka yose bamaze nta terambere koperative yabo yabazaniye ahubwo ngo abayobozi bagenda basimburana mu kuyiyobora ni bo babyungukiramo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET