Imikino

Russia: Ubufaransa bwegukanye igikombe cy’isi cya 2018.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Kuri iki cyumweru nibwo mu gihugu cy’Uburusiya hasozwaga urugendo rw’imikino y’igikombe cy’isi, rwari rumaze imyaka ibiri uhereye igihe amakipe yatangiye gushaka tike yo kujya mu burusiya kugeza tariki ya 15 Nyakanga 2018 ubwo habaga umukino wa nyuma.

Ni irushanwa ryari rimaze iminsi 31 ribera ku bibuga bitandukanye byo mu gihugu kinini kuruta ibindi byose ku isi, Uburusiya.

Mu makipe 32 yari yitabiriye iri rushanwa, Ubufaransa na Croatia nizo zabashije gutsinda imikino yazo neza zihurira ku mukino wa nyuma.

Umukino wa nyuma wabereye ku kibuga cya Luzhniki, giherereye mu mujyi wa Moscow witabirwa n’abakuru b’ibihugu byombi. Stade yakiriye uyu mukino wa nyuma yarimo iimbaga y’abakunzi b’umupira w’amaguru ibihumbi 78,011.

Si ubwa mbere aya makipe yari ahuriye mu kiciro gikomeye mu mikino y’igikombe cy’isi kuko mu mwaka 1998, igikombe cy’isi cyari cyabereye mu bufaransa aya makipe yahuriye muri 1/2, ubufaransa busezerera Croatia ku kinyuranyo cy’ibitego 2-1.

Ku mugoroba ubufaransa nibwo bwahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe kurusha Croatia , ari nako byagenze kuko iminota isanzwe y’umukino 90 yarangiye ubufaransa butsinze Croatia ibitego 4-2.

Ni umukino watangiye amakipe yombi ari ku rwego rumwe ariko ubufaransa bukanyuzamo bugasatira, byatumye ku munota wa 18 w’umukino Mario Mandzukic yitsinda igitego, nyuma y’iminota icumi gusa Ivan Perisic aracyishyura, gusa nanone mbere yuko bajya mu karuhuko Antoine Griezmann yatsinze igitego cya kabiri cy’Ubufaransa kuri penalty nyuma yuko Ivan Perisic akoze umupira n’akaboko mu rubuga rw’amahina.

Igice cya kabiri cy’umukino kigitangira ubufaransa bwabonye ibindi bitego bibiri byatsinzwe na Paul Pogba ku munota wa 59 na Kylian Mbappe watsinze igitego cya kane ku munota wa 65 w’umukino, nyuma y’iminota ine gusa ku makosa y’umunyezamu w’ubufaransa Hugo Lloris, Mario Mandzukic yatsinze igitego cya kabiri ku ruhande rwa Croatia, umukino urangira ubufaransa bwegukanye igikombe cy’isi ku nshuro ya kabiri mu mateka nyuma y’ikindi bwegukanye mu 1998.

Mu bakinnyi babonye ibihembo, Luka Moddric yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’irushanwa, Kylian Mbappe aba umukinnyi mwiza ukiri muto w’irushanwa, Harry Kane yabaye uwatsinze ibitego byinshi mu gihe Thibaut Courtois yabaye umuzamu mwiza w’irushanwa.

Ikipe yagaragaje fairplay kurusha izindi yabaye ikipe y’igihugu ya Espagne.

Ibitekerezo: 2

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!