Imikino

U Burusiya: Umukinnyi Denis Cherychev ashobora kumara imyaka 4 atongeye gukina.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’uburusiya ukina mu ikipe ya FC Valence nk’intizanyo ya Villareal yo mu gihugu cya Espagne ndetse n’ikipe y’igihugu y’uburusiya Denis Cheryshev, akurikiranwe n’urwego rushinzwe kurwanya ikoreshwa ry’imiti yongera imbaraga rwo mu gihugu cya Espagne.

Denis Cheryshev akaba ashinjwa gukoresha imiti yongera imbaraga mu mikino itandukanye amaze gukina mu gihugu cya Espagne muri uyu mwaka w’imikino.

Se umubyara ni we wagaragaje ko umuhungu we ashobora kuba akoresha imiti yongera imbaraga nyuma yo kuvumbura ko imisemburo igize umubiri we yiyongeraga ku bwinshi kandi akagira imbaraga nyinshi atamenyaga aho zituruka.

Denis cherychev aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanishwa kumara imyaka 4 nta gikorwa kerekeranye n’umupira w’amaguru agaragaramo.
Gusa ariko kuri we avuga ko ku ruhande rwe ari umwere, yumva nta gikwiye kumutera ubwoba kuko ukuri nyako kuzagaragazwa n’abaganga
Denis Cherychev akaba yari umwe muri ba rutahizamu ikipe y’igihugu y’uburusiya yagenderagaho mu mikino y’igikombe cy’isi mu mwaka wa 2018 cyabereye ku butaka bwabo mu gihugu cy’U burusiya.

Cherychev n’abagenzi be bafashije ikipe y’igihugu y’uburusiya kugera muri 1/4 mu mikino y’igikombe cy’isi ubwo basezererwaga n’ikipe y’igihugu ya croatia penalty 4-3, cherychev ubwe yatsinze ibitego 4 mu mikino itanu yakinnye mu irushanwa ryose.

Uhereye igihe yatangiye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’uburusiya mu mwaka wa 2012, amaze gukina imikino 18 yatsinze ibitego 5.

Cherychev kuri ubu akaba akinira ikipe ya FC Valence yo mu gihugu cya Espagne nk’intizanyo y’ikipe ya villareal nayo yo mu gihugu cya Espagne.Akaba yaratijwe mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, mu mikino 2 amaze gukina yatsinze igitego 1.

Denis Cherychev akaba yarakiniye amakipe atandukanye yo mu gihugu cya Espagne harimo ikipe ya Real Madrid,Sevilla,Villareal ndetse n’ikipe ya FC Valence.
Denis Cherychev yavutse tariki 26 Ukuboza 1990, avukira mu cyahoze ari URSS kuri ubu ni mu gihugu cy’u Burusiya.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!