Umutekano

Rusizi:abasaba kugendana n’imizigo mu myanya y’abagenzi baba bajijisha-Traffic police

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abatwara abagenzi muri tax voiture bo mu karere ka Rusizi bakorera mu muhanda Bugarama-Kamembe barinubira ibwiriza ribakumira kugira umuzigo niyo waba igikapu cy’umugenzi bitwara inyuma mu modoka ahazwi nko muri butu,umuvugizi wa police ishami ryo mu muhanda we avuga ko ibyo aba bashoferi bavuga ari ukujijisha ngo kuko baba bashaka gutwarana imizigo n’abagenzi kandi uburenganzira bahabwa n’ikigo cya RURA butabibemerera.

Aba bashoferi bavuga ko na bo basanzwe bazi ko gutwarana imizigo n’abagenzi ari amakosa gusa ngo kuri ubu abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bari kubahanira amakosa bo bitako adakwiriye ngo kuko hari naho bari gusanga igikapu cy’umugenzi inyuma mu modoka bagahana umushoferi.
Umuvugizi wa polisi ishami ryo mu muhanda SSP EMMANUEL Kabanda we avuga ko aba bashoferi uburenganzira imodoka batwara zifite ari ubwo gutwara abagenzi gusa ahubwo ngo barajijisha bagatwarana abagenzi n’imizigo aha akaba ari naho yahereye abasaba kubahiriza amategeko ngo kuko batazihanganira uwo ariwe wese uyica nkana.

Iki kibazo kije kiyongera ku kindi aba bashoferi baherutse kugaragaza cy’uko muri uyu muhanda nta byapa birimo birangira umushoferi aho yaparika ashyira cyangwa akuramo umugenzi mu modoka ahubwo ngo aho bahagaze hose umupolisi uhabasanze abandikira abaziza guparika nabi,iki kandi bakanagihuza nuko muri uyu muhanda Bugarama-kamembe nta cyapa icyo aricyo cyose cyayobora utwaye ikinyabiziga ibi bakabifata nk’akarengane bakorerwa.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano