Umutekano

Rusizi: Yatwitse umwana we wamwibye ibiceri 150 Frw.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Yanditswe na NTAKIRUTIMANA Alfred

Umubyeyi Bahati Jirudi utuye mu mudugudu wa Rubumbani mu kagari kaNyangeni mu murenge wa Bugarama akarere ka Rusizi kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Ukuboza 2017 yatwitse ikiganza cy’umwana we amushinja kumwiba amafaranga y’u Rwanda ijana na mirongo itanu(150Frw) maze akayaguramo bombo.

Uyu mubyeyi avuga ko uyu mwana we yari asanzwe amutwara amafaranga bityo ko ashingiye ku muruho agira ashaka ibyo kugaburira uyu mwana dore ko ari we umurera wenyine ,bimutera umujinya wo kumukoza ibishirira ku kiganza kirashya.

Ubuyobozi bw’akagari ka Nyange buvuga ko iki kibazo butigeze bukimenya gusa ngo bugiye gukurikirana uyu mubyeyi.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano