Imibereho y’abaturage

Rusizi: Yatemye umwana ukuboko amuziza gukora mu nkono

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Yanditswe na Alfred Ntakirutimana

Umugabo witwa SAKWARE Jean afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Bugarama mu karereka Rusizi akekwaho gutema ku kuboko umwana we w’umukobwa w’imyaka 15 amuziza ko yakoze mu nkono y’ibishyimbo.
Umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko witwa UMUHOZA UWASE Jacqueline kuwa kabiri tariki ya 26 ahagana saa mbiri za nijoro ngo ni bwo se umubyara witwa SAKWARE Jean yamutemye ku kaboko akoresheje umupanga amuziza ko yakoze munkono y’ibishyimbo akabirya.

kuri ubu uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Bugarama yo mu karere ka Rusizi,naho uyu mukobwa we arwariye mu kigo nderabuzima cya Islamic Bugarama.

Nyina w’uyu mwana witwa Kanakuze avuga ko umukobwa we atari ukumutema ahubwo ko ari inkoni se yamukubise ikamutema naho icyokuba yarazize gukora mu nkono arabihakana akavuga ko bamuhoye ikosa ryo kutumvira ababyeyi.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano