Politiki

Rusizi: Umuyobozi yiriwe aherekeje umunyamakuru ngo abaturage batamuvugisha.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nkungu ni mu karere ka Rusizi buratangaza ko bugiye gukurikirana umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mataba kamwe mu tugize uyu murenge ngo ninyuma yo kubangamira abanyamakuru mukazi kabo akanabuza abaturage kuvugana n’itangazamakuru.

Ni henshi umunyamakuru ajya gukorera yahagera abaturage bamwe bakamwihunza abandi bakamuvugisha bafite urwikekwe batinya ko inzego z’ubuyobozi ziri bubabone bari kuvugana n’itangazamakuru,ibi kandi binashimangirwa na bamwe mu baturage bo mu kagari ka Mataba ko mu murenge wa Nkungu mu karere ka Rusizi,ubwo tariki ya 16 Mutarama 2018, umunyamakuru wa TV na Radio one yageraga muri aka kagari umunyamabanga nshingwabikorwa wako yamukurikiranye aho yajyaga hose acunganwa n’umuturage ugira icyo amutangariza,gusa bamwe mu bemeye kugira icyo bavuga batangaje ko bidakwiriye ko umuyobozi yabuza abaturage gutanga amakuru.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkungu Nsengiyumva Vicent de Paul we avuga ko ibyo uyu munyamabanga nshingwabikrwa w’akagari yakoze ari amakosa ngo kuko itangazamakuru ribafasha haba mu kumenyekanisha ibyo bakora ndetse no kujijura abaturage bityo ko agiye gukurikirana uyu muyobozi amuhanure ndetse nibinashoboka amwihanire.

Ibitekerezo: 2

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!