Imibereho y’abaturage

Rusizi: Umuyobozi arakekwaho gukubita umugore wanze ko basambana.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Umugore witwa Mukandayisenga Louise utuye mu mudugudu wa IDAGA ni mu kagari ka Mashesha ko mu murenge wa Gitambi mu karere ka Rusizi avuga ko umwe mu bayobozi b’umudugudu yamusabye ko baryamana akabyanga agahitamo kumuvuna akaboko nyamara uyu wamuvunnye akaba akidegembya, ubuyobozi bw’aka kagari butangaza ko iki kibazo bwagishyikirije polisi bityo akaba ariyo yagakwiye kuba iri kugikurikirana.

Mukandayisenga Louise avuga ko mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki 7 mata 2018 ari bwo umugabo witwa NSENGIYUMVA PASCAL yamwubikiriye amusanze mu nzu akamukubita bikamuviramo kuvunika ukuboko kuri ubu abaganga bakaba baragushyizeho sima.

uyu mugore asobanura ko icyo uyu mugabo yamuzizaga ari uko yamusabye ko baryamana undi akabyanga ngo cyane ko uyu mugabo yari yarahimbye impapuro zigaragaza ko uyu mugore amubereyemo umwenda w’amafaranga 96000frw ngo yayamuhaye umugabo we adahari.

Mu butumwa burenga butanu uyu mugabo yoherereje uyu mugore akoresheje Telefone burenga butanu TV na Radio One bifitiye kopi bugaragaza ko uyu mugabo yagiye yandikira uyu mugore amusaba ko baryamana hari n’aho yanditse avuga ko nibaramuka baryamanye ibi byose bizahita bishira,mu bundi butumwa bugufi uyu mugabo asobanura ko yahimbye inyandiko iriho umukono w’uyu mugore agamije kugaragariza umugabo we ko amubereyemo umwenda bityo umugabo atandukane n’umugore we maze uyu wari unabacumbikiye mugipangu abamo nawe(Uwo mugabo) ngo abone uko amwahuka amugire umugore we.

NSENGIYUMVA Pascal usanzwe unashinzwe iterambere muri uyu mudugudu wa IDAGA,twagerageje kumva icyo avuga kuri iki kibazo ariko uburyo bwose TV na radio one byakoresheje ngo tumuvugishe haba no kuri Telefone ntiyabonetse.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mashesha VERENA KANAKUZE ashimangira ko uyu mugabo yakoreye uyu mugore ihohoterwa gusa ngo iki kibazo bagishyikirije polisi niyo yagakwiye kuba yaragikurikiranye.

Umugabo wa Louise avuga ko yanze kwihanira bityo akaba asaba ko inzego bireba zaha ubutabera bukwiye umugore we ngo kuko uwamuvunnye kuri ubu yirirwa yidegembya mugihe uwo yavunnye atakibasha no kugira umurimo akora mu rugo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

Bet on your favorite team with 1xBet: Double your chances with the 100% welcome bonus and win big with our incredible ribs! Sign up and have fun: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET