Imibereho y’abaturage

Rusizi: Umukozi wa ZOLA Company yabeshye abaturage none bafite impungenge.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Hari abaturage bo mu karere ka Rusizi bavuga ko bahawe ibikoresho byifashishwa mu kubona amashanyarazi aturutse ku mirasire y’izuba na kampani yitwa ZOLA ku mafaranga ibihumbi 380 y’u Rwanda gusa ngo baje gutungurwa nuko iyi kampani yaje kubabwira ko bazishyura amafaranga arenga ibihumbi 500,ubuyobozi bwa ZOLA bwo butangaza ko ikibazo cyabayeho ko ari umukozi wabo wagiye guha aba baturage ibyo bikoresho akabaha amakuru atari yo.

Ni abaturage bo mu mirenge ya Gikundamvura na Muganza yo mu karere ka Rusizi bavuga ko umukozi wa kampani isanzwe ikwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba yitwa ZOLA yaje akabashishikariza gufata ibyuma byayo ku kiguzi kingana n’amafaranga ibihumbi 380 y’u Rwanda bakazayishyura mu gihe kingana n’imyaka itatu ,gusa ngo nyuma yaho bari bamaze amezi icyenda bishyura baje gutungurwa no kubwirwa ko bazishyura amafaranga 525,000FRW kandi bakayishyura mbere y’imyaka itatu.

Aba baturage bavuga ko nta masezerano bigeze bagirana yanditse kuko ibyo bumvikanye byose byari mu mvugo nyuma uwo mukozi wa ZOLA yababwiye ko amasezerano yanditse bazayahabwa gusa barayategereza ntibayahabwa,bitewe nuko iyo umuturage atabashije kwishyura neza ibyo bikoresho baza bakibitwara n’ayo yari amaze kubishyura akayahomberamo bo barasaba ko inzego za leta zabafasha ZOLA ikubahiriza amasezerano-mvugo bari bagiranye,dore ko abenshi muri bo bari barakoresheje amafaranga bagujije muri banki mu rwego rwo kugira ngo bavemo umwenda iyi kampani mbere y’imyaka itatu.

Ku ruhande rwa ZOLA, KANOBANA Allan uyihagarariye mu karere ka Rusizi avuga ko ikibazo cyabayeho ari umukozi wagiye gukwirakwiza aya mashanyarazi mu baturage wabahaye amakuru atari yo gusa ngo yamaze kumenyesha ubuyobozi bwa kampani ya ZOLA ku buryo iki kibazo bagiye kugikurikirana mu maguru mashya.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!