Ubukungu

Rusizi-Rwimbogo: Babangamiwe n’abadasora babatwara abakiriya.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abakorera ubucuruzi butandukanye mu isoko rya Gishoma riherereye mu murenge wa Rwimbogo wo mukarere ka Rusizi bavuga ko baterwa igihombo n’abagenzi babo bacururia hanze y’iri soko ngo kuko babatwara abakiriya,ubuyobozi muri aka butangaza ko aba bacururiza hanze y’isoko ari abakora ubucuruzi bw’akajagari bityo ko bagiye kubihagurukira bigacika

Abakorera ubucuruzi mu isoko rya Gishoma riherereye mu murenge wa Rwimbogo wo mu karere ka Rusizi baravuga ko babangamiwe na bagenzi babo bakorera ubu bucuruzi hanze y’isoko bityo bigatuma bo baba barafashe imyanya mu isoko amahoro batanga atabagarukira kuko bacururiza mu gihombo baterwa n’aba bacururiza hanze y’isoko.

Aba bacuruzi bavuga ko iyo umukiriya aje kubagurira abacururiza hanze bamutangira bityo bigatuma atinjira mu isoko imbere.Mu Cyifuzo cyabo bagasaba ko inzego zibishinzwe zahagurukira iki kibazo mu rwego rwo kurengera abacururiza mu isoko imbere.
Abashinjwa gutwara abakiriya bagenzi babo kandi bacururiza hanze y’isoko babwiye TV na Radio One ko ikibibatera ari uko bo nta mikoro bafite yo kugura imyanya yo gucuririzaho mu isoko bityo bagahitamo gucururiza hanze yaryo.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rusizi ushinzwe ubukungu n’iterambere Kankindi Leoncie avuga ko aba bacururiza hanze ari abakora ubucuruzi bw’akajagari bityo ko bagiye gufatanya n’ubuyobozi bw’umurenge wa Rwimbogo aho iri soko riherereye maze bace aka kajagari.

Hirya no hino mu masoko atandukanye mu Rwanda ukunze gusanga hari ababa bacururiza hanze yayo kandi bagasoreshwa gusa wageramo imbere mu isoko ugasangamo imyanya myinshi idafite abayikoreraho gusa impamvu batanga n’iy’amikoro make adatuma bagira ubushobozi bwo kuyikodesha. Ni mugihe ariko abacururiza mu isoko imbere bahora bataka igihombo baterwa n’abakorera hanze babatwara abakiriya kuko baba babatangiriye hanze y’isoko nyamara badakodesha ndetse ntibanatange amahooro.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!