Ubuzima

Rusizi: REMA yatwitse ibinyabutabire birimo uburozi butera kanseri

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 u Rwanda rwabaye igihugu cya kabiri muri Afurika nyuma ya Maroc kibashije gutwika amavuta akurwa mu byumba bizwi nka "Transformer" aba arimo ibinyabutabire bifite ubukana bushobora gutera kanseri ndetse bikanangiza ibidukikije bizwi nka PCB.

Bifenire irimo chlorine nyinshi mu ndimi z’amahanga bita polychlorinated biphenyls ( PCB )mu magambo ahinnye ni itsinda ry’ibinyabutabire byakozwe n’abantu biba mu cyiciro cy’amoko y’ibintu bihumanya kandi biramba bikunze kwitwa ( pop ) ari byo “Persistent organic pollutant” bikaba bimara igihe kinini mu bidukikije.

Ibi binyabutabire bya PCB usanga bikunze kuba mu mavuta akoreshwa mu mashanyarazi cyane cyane muri za transfo ndetse na za kondezateri cyangwa ibikoresho by’ubwubatsi nka pulasitiki,amarangi,ndetse no muri bimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga cyangwa ibikoresho bikoreshwa mu biro.

Hashingiwe ku masezerano mpuzamahanga yo ku itariki 4 kamena 2002 yashyiriweho umukono i Stockholm muri Suede ,asaba u Rwanda kugabanya cyangwa kuvanaho ikorwa,ikoreshwa,icuruzwa,n’ihunikwa ry’ibikoresho bifite ibinyabutabire bya Pop, kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 nyuma ya Maroc u Rwanda rwabaye igihugu cya kabiri muri Afurika cyatwitse ibi binyabutabire bingana na toni 50 nkuko bigarukwaho na Eng.coletha Ruhamya ,umuyoboi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije mu Rwanda (REMA).

Byagaragaye ko ibinyabutabire bya PCB bigira ingaruka zinyuranye ku buzima bw’abantu kandi bitera uburwayi bw’uruhu rukazana ibiheri ku bantu bakuru ndetse n’imihindagurikire mu mikorere y’ubwonko no mu budahangarwa bw’umubiri ku bana bato,ibi binyabutabire kandi bishobora gutera abantu kanseri nkuko Eng Ruhamya yabisobanuye.

Muri Afurika y’uburasirazuba, uruganda rwa Cimerwa ni rwo rwonyine abahanga bagaragaje ko rushobora gutwika ibi binyabutabire bigashya ku buryo bidashobora kugira izindi ngaruka bitera ku buzima bw’abantu dore ko kugira ngo bikongoke burundu hifashishwa ubushyuhe bwa dogire selisiyusi 1400 C.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!