Uburezi

Rusizi: REB iritana bamwana n’abarimu ku nteganyagisho z’umwaka wa 6.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu gihe hashize ibyumweru birenga bitatu umwaka w’amashuri utangiye abarimu mu karere ka Rusizi baravuga ko abanyeshuri bo mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza batarahabwa ibitabo bijyanye n’integanyanyigisho nshya.

Aba barimu bagaragaza ko minisiteri y’uburezi iherutse kugena integanyanyigisho nshya ndetse hanahindurwa ibitabo bigishirizagamo abanyeshuri, gusa ngo mu mwaka wa 2016 ibitabo byaje igihembwe cya kabiri kiri kurangira, naho mu mwaka ushize wa 2017 iby’umwaka wa gatanu byageze mu bigo by’amashuri umwaka urangiye.
Ibi banavuga ko byagiye bituma bamwe mu barimu bareba mu bitabo bishya bagasanga hari amwe mu masomo adahura. Iki ni ikibazo aba barimu bagaragaza nk’imbogamizi ikomeye kuko bituma umwarimu yigisha ariko abanyeshuri badafite igitabo bashobora kureberamo ibyo biga ndetse bikaba byaba n’imbarutso y’idindira ry’ireme ry’uburezi.

Gasana Janvier uyobora ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB we avuga ko aba barimu nta rwitwazo bakwiye kugaragaza kuko ngo nta gitabo na kimwe bakeneye batahawe. Gasana akomeza avuga ko hari ibigo usanga abarimu bafata nabi ibitabo bityo rero ngo nta mwarimu ukwiye kuvuga ko hari igitabo kibura.

Gusa nubwo byumvikana ko harimo kwitana bamwana ku mpande zombi ariko ubwo twakoraga iyi nkuru ikigo twagezemo twasanze abanyeshuri bo mu mwaka wa 6 bagera kuri batandatu bari kwigira mu gitabo kimwe nacyo cyo mu mwaka wa 5 kuko muri iki gihe bari kwiga cyane ibyo mu myaka barenze bitewe nuko ibitabo by’iyo myaka ibanza byaje umwaka uri kurangira.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!