Imibereho y’abaturage

Rusizi-Nzahaha: Birakekwa ko yiyahuye nyuma yaho mwalimu amwitiye iniga (Nigger)

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Umuturage witwa Rudahunga Aloys wo mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi arasaba inzego zibishinzwe gukora iperereza ku ibura ry’umwana we w’umukobwa ubwo yarari ku ishuri mu rwunge rw’amashari rwa Mutagatifu Francois Xavier Rwinzuki hari tariki ya 16 gashyantare 2018.

Uyu mubyeyi asobanura ko umwana we w’umukobwa witwa Imanishimwe Divine yaburiwe irengero tariki ya 16 gashyantare,ubwo yari yagiye kwiga ku Rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Francois Xavier Rwinzuki,iki kigo giherereye mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi,Rudahunga Aloys ise w’uyu mwana waburiwe irengero yabwiye Radio na TV1 ko yamenye ko mbere yuko umwana we abura ngo yagiranye ikibazo n’abarimu kirimo kuba hari umwarimukazi wamwise iniga(nigger) ngo yanagera mu ishuri akaza guhanirwa kuba atari yanditse amasomo umwarimu wari uri mu ishuri muri ayo masaha ,mbere yuko uyu mukobwa w’imyaka 15 wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye abura ngo yasize yanditse urwandiko TV1 ifitiye kopi ruvugako nibamubura azaba yiyahuye kubera gutotezwa n’abarimu.

Roza Nyirahabumugisha,umwarimukazi wise uyu mwana w’umukobwa ngo ni INIGA(ijambo ryakunze gukoreshwa cyane n’abanyamerika b’abazungu babyita abirabura bityo abayitwaga bakabifata nk’igitutsi) we avuga ko yarikoresheje nk’ijambo gusa atari azi ko ryaba intandaro y’ibyo byose ndetse ngo hari mu masaha ya saa sita mbere yuko basubira mu ishuri.

Abazigusenga Jimmy,umwarimu w’isomo rya physique wari uri mu ishuri ubwo uyu mwana yaburirwaga irengero yasobanuye ko we atigeze amuhanira kuba ataranditse ibyo yari ari kwigisha.

Umuyobozi w’abanyeshuri (Cheftaine) muri iri shuri ari nawe wabajijwe n’abayobozi ku ibura ry’uyu mwana mugenzi we banicaranaga yasobanuye ko uyu mwana ngo isomo yahaniwe ryari iry’igiswahili ryigishwa na mwarimukazi Roza gusa twe twabajije undi utari uyu we asobanura ko bari bari kwiga physique,maze umwarimu uyigisha ariwe jimmy asanga Divine kuri ubu waburiwe irengero we atarari kwandika maze uyu mwarimu aramupfukamisha mu rwego rwo kumuhana.ngo Divine baje kumubwira ngo najye kwicara ageze mu ntebe ye yahise yandika urwandiko rugaragaza agahinda ke ari narwo rwanyuma yasize mbere yuko abura .

Ingabire Joyeux umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa nzahaha we avuga ko yaba umwarimu wari uri mu ishuri ubwo uyu mwana yabura ndetse n’uyu mwarimukazi wamwise Iniga bose ngo bari gukorwaho iperereza hamenyekane irengero ry’uyu mwana.

Ababyeyi b’uyu mwana waburiwe irengero bavuga ko batanze amatangazo ahashoboka hose ndetse banahamagara imiryango yabo yaba iya kure n’iya bugufi ngo uyu mwana w’umukobwa yakomeje kuburirwa irengero aha akaba arinaho abababyeyi bahera basaba ko inzego zibishinzwe zakora iperereza ryimbitse ku ibura ry’umwana wabo.

Ibitekerezo: 3

  • Ndabona politique yo kuvuga ko ntamwana uzahanwa yavaho, umwana akajya akura azi ko igihe yakosheje agomba guhanwa. Kuko njye simbona impamvu mu byukuri yatera umwana kubayafata umwanzuro ugayitse kuriya. Gusa mbonye atazi kwandika neza ashobora kuba yari akiri mu myaka yo hasi.

    Ikindi hakenewe abajyanama bazajya baba hafi y’ abanyeshuli

  • Ndabasuhuje!dore rero aho ireme ry’uburezi ryapfiriye,ubu koko kukwita iniga byatuma wiyahura?abana ntibagishyirwamo umwuka uracira hasi ngo ntukavuge kandi twe twize baducishaho akanyafu,ndetse byakwanga bakadutuma abaturera mu ngo nabo bagashyiraho akabo,none ngo iniga yiyahuye!?!?birababaje biranatangaje abaye yiyahuye yaba afite ikindi kibazo kitari kizwi .

  • Ndabasuhuje!dore rero aho ireme ry’uburezi ryapfiriye,ubu koko kukwita iniga byatuma wiyahura?abana ntibagishyirwamo umwuka uracira hasi ngo ntukavuge kandi twe twize baducishaho akanyafu,ndetse byakwanga bakadutuma abaturera mu ngo nabo bagashyiraho akabo,none ngo iniga yiyahuye!?!?birababaje biranatangaje abaye yiyahuye yaba afite ikindi kibazo kitari kizwi .

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano