Ubukungu

Rusizi-Nkungu: Aborozi batangije Mitiweri y’inka

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu gihe hirya no hino mu Rwanda hakunze kumvikana abaturage baba barahawe inka muri gahunda ya leta ya giranka munyarwanda ariko zigapfa abandi zikabananira kubera kutabasha kuzitaho cyane cyane kuzibonera imiti yo kuzivura,abatuye mu murenge wa Nkungu w’akarere ka Rusizi bashyizeho gahunda yo kuvuza amatungo mu bwisungane isa n’isanzwe imenyerewe ikoreshwa ku bantu y’ubwisungane mu kwivuza izwi nka Mutuelle de sante.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Nsengiyumva Vincent de Paul yasobanuriye TV/Radio One ko mworozi atanga amafaranga ibihumbi bibiri y’u Rwanda (2000) maze agahabwa ifishi nk’ikimenyetso cy’uko inka ye iri mu bwishingizi ndetse ikanashyirwaho iherena ku gutwi ririho nimero iyiranga,ngo bitewe nuko indwara inka zikunze kurwara hafi ya zose ziba zizwi. Nyuma muganga w’amatungo akora urutonde rw’imiti izakenerwa ikajya kugurwa ku giciro cyo hasi cyane maze umuturage inka ye yarwara bitewe nuko yayitangiye ubwisungane ikavurwa atanze amafaranga atarenze 57 Frw gusa.

Vincent de Paul akomeza avuga ko ubu buryo bwatumye umusaruro w’ibikomoka ku bworozi wiyongera kuko ngo mu mwaka 2016-2017 muri uyu murenge hapfuye inka 30 ariko aho iyi gahunda bayitangiriye muri 2017-2018 nta nka n’imwe irapfa yishwe n’uburwayi .

Aborozi babashije gushyira inka zabo mu bwisungane bwo kwivuza bavuga ko byabafashije cyane kuko byagabanyije impfu zakundaga kuzibasira ndetse banabona umusaruro kuko inka zabo zivurwa neza.

Nkuko muri buri mudugudu mu Rwanda hari umujyanama w’ubuzima muri uyu murenge naho hashyizweho umujyanama w’ubuzima bw’amatungo uyu akorana bya hafi n’aborozi kuko iyo inka ye irwaye akoresha ya miti umworozi aba yarahawe bityo akabasha kuvura inka mu buryo bw’ubutabazi bw’ibanze mbere yuko umuganga w’amatungo ahagera,aba bakaba barahawe amahugurwa y’ibanze ku buvuzi bw’amatungo ndetse ikigo cy’igihugu gishinzwe ubworozi RAB ngo kigiye kubagenera amahugurwa yisumbuyeho mu rwego rwo kubafasha gukarishya ubumenyi ku buvuzi bw’amatungo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!