Ubuzima

Rusizi: Ngo bahangayikishijwe no kubura amakarita ya RAMA kubera ko icyuma kiyakora cyapfuye.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu bakoresha ubwishingizi bwo kwivuza bwa RAMA bo mu karere ka Rusizi baravuga ko bahangayikishijwe no kutagira amakarita ngo kuko bahora babwirwa ko imashini iyakora yapfuye, ni mugihe ariko ubuyobozi bwa RSSB bwo butangaza ko iki kibazo cyakemutse amakarita yamaze kuboneka.

Ni Abakozi ba leta bivuriza ku bwishingizi busanzwe buzwi nka RAMA bavuga ko ikibazo bafite ari icy’uko iyo bagiye gufata amakarita mashya bababwira ko icyuma kizikora cyapfuye,ibintu bavuga ko bimaze hafi umwaka urenga babwirwa gutyo nkuko byashimangiwe n’abakoresha RAMA bo mu karere ka Rusizi batifuje ko imyirondoro yabo itangazwa.

Aba baturage bavuga ko ibi bibagiraho ingaruka z’uko ugiye kwivuza ahabwa urupapuro rwitwa “To whom” rwivurizwaho iminsi ibiri gusa bityo hakaba hari igihe rutakaza agaciro bakiri kwa muganga nta n’uburyo bwo kujya gufata urundi bafite akaba ari na ho bahera basaba ko iyi mashini yabaye imbogamizi yakoreshwa vuba maze iki kibazo kigakemuka.

Umuyobozi mukuru wa RSSB Gatera Jonathan avuga ko iki kibazo ngo cyamaze gukemuka gusa bakaba barahereye i kgl ariko ngo no muzindi ntara amakarita yamaze kuhagezwa.

Nubwo uyu muyobozi avuga gutyo , abo twaganiriye bavuga ko inshuro zose bajyayo babwirwa ko aya makarita atarakorwa ndetse n’iyi mashini iyakora itarakira.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!