Imibereho y’abaturage

Rusizi: Ngo abandi bahawe amabati 33 we ahabwa 10.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Yanditswe na Alfred NTAKIRUTIMANA

Umusaza witwa Leopord wo mu kagari ka Gahungeri, umurenge wa Gitambi wo mu karere ka Rusizi aravuga ko mu gihe hafashwaga abari barasigajwe inyuma n’amateka muri aka gace bagahabwa amabati 33 ngo yatunguwe n’uko uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagari yamuhaye amabati 10 amubwira ko andi bayibiye mu biro by’akagari,uyu munyamabanga nshingwabikorwa ushyirwa mu majwi we arabihakana akavuga ko nubwo amabati y’uyu musaza yari yabanje kwibwa ariko ngo yaje kumuha 33 nk’abandi bose.
Uyu musaza kuri ubu atuye mu nzu y’amabati 5 kuko mu mabati icumi bari bamuhaye yagurishijemo andi atanu kugira ngo abashe kubona uko yubaka akazu atuyemo.
Uwari umunyabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gahungeri witwa IYAMUREMYE Jean Bosco kuri ubu ari kuyobora akagari ka Hangabashi we avuga ko amabati y’uyu musasa koko yibwe ariko nyuma yakoresheje amafaranga ye bwite amugurira andi mabati bityo akaba yaramuhaye amabati angana nayabandi bose.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!