Ubukungu

Rusizi: Muri Bugarama hari abatunzwe n’amashara

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Yanditswe na Alfred NTAKIRUTIMANA

Mu gihe hirya no hino mu Rwanda ukunze gusanga hari abirirwa basabiriza kubera ubukene bamwe mu baturage bo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi bavuga ko gucuruza amashara bibarinda gusabiriza kandi ngo abandi bibatungiye imiryango.
Aba baturage babwiye TV/Radio 1 ko nyuma yo kubona ko nta kazi gakunze kuboneka,bahisemo kujya bajya mu ntoki z’abaturage bagaca amashara bakayajyana mu isoko mu rwego rwo gushaka amaramuko,muri aba baturage hari abamaze imyaka isaga 11 bacuruza amashara bityo bikabafasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza,guhahira ingo zabo n’ibindi bibazo by’ibanze bikenera amafaranga.
Muri aka karere ka Rusizi amashara yifashishwa cyane n’abacuruzi b’inyanya aho bayabanza hasi mu mifuka bakabona kujya bashyiramo inyanya bityo akazirinda kwangirika.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!