Uburezi

Rusizi-Muganza: Abana bataye amashuri hari abafungiwe ku murenge bafatiwe mu mukwabo.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Aba bana bo mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi biganjemo abakiri bato ahanini ngo bataye ishuri kubera ibibazo by’amikoro biri mu miryango yabo,aho bemeza ko ababyeyi babo batabaha ibikenewe byose ngo babashe kujya kwiga,mu mukwabo watangiye kuwa mbere tariki ya 12 Nzeri 2018 aba bana bose bari gufatwa bakajyanwa ku biro by’umurenge wa Muganza bakajonjorwamo abemera gusubira mu ishuri hakaba n’abari gusigara bafunzwe mu gihe bataroherezwa mu bigo ngororamuco.

Buri mwana wese bari gusanga atiga bari kumutwarana n’umubyeyi we, aba babyeyi bo bavuga ko abana bababananiye abandi bakavuga ko abana babo bararuwe no kwirirwa bajya kureba filimi ndetse ngo abandi birirwa bakorera amafaranga mu mirimo itandukanye bityo ugasanga abenshi bahitamo kuva mu ishuri.

Niyigena Gilbert umukozi ushinzwe uburezi muri uyu murenge wa Muganza avuga ko ahanini igituma abana benshi bakunze guta ishuri intandaro zabyo zishobora gushakirwa mu bintu bitandukanye birimo kuba hari imiryango igaragaramo amakimbirane bigatuma hatitwa ku burere bw’abana babo,hakaba n’ababyeyi ngo babyara abana benshi ku buryo kubabonera ibikenewe byose byabafasha kwiga bitaborohera,uyu muyobozi akanavuga ko hari n’ikibazo cyihariye cyigaragara muri uyu murenge cy’aho hari imirimo abana bajya gukora bashaka amafaranga ikabararurabityo bagata ishuri,Niyigene akaba yadutangarije ko aba bana hari abari busubizwe mu ishuri abandi bakaba bajyanwa mu bigo ngororamuco.

Ahanini abana benshi bakunze guta ishuri muri aka karere ka Rusizi bakunze kubiterwa n’uko hari abirirwa bikorera imizigo mu isoko hakaba abirirwa mu mirima y’imiceri bashaka abo bakorera kugira ngo babahe amafaranga ndetse hakaniyongeraho kuba hari abirirwa mu nzu zerekanirwamo filimi dore ko ahenshi ukunze gusanga nta mabwiriza akumira abana bato kwinjira muri filimi mu bihe by’amasomo.

Kuva uyu mwaka w’amashuri wa 2018 watangira , Muri uyu murenge wa Muganza wonyine harabarurirwa abana 241 bataye ishuri.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET