Imibereho y’abaturage

Rusizi-Kamatita: Barinubira umuriro bahawe udafite ingufu zihagije.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abatuye mu mukagari ka Kamatita ko mu murenge wa Gihundwe w’akarere ka Rusizi baravuga ko umuriro w’amashanyarazi bahawe ufite ingufu nke ku buryo hari igihe bamwe baba bari gukora bikaba ngombwa ko abandi bahagarika imirimo ikoreshwa amashanyarazi.

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu ishami rya Rusizi buvuga ko ikibazo kiri muri aka kagari butakizi ngo cyane ko abayobozi b’iki kigo bataragera muri ako gace.

Aba baturage bavuga ko iyo hagize ucomeka icyuma gikonjesha (frigo/Refrigerateur) hari bamwe mu baturanyi babura umuriro ndetse ngo iyo hagize abacomeka ibyuma bisudira muri aka gace kose abagatuye ntibongera kugira ibikorwa bakora bikenera umuriro w’amashanyarazi kuko ufite ingufu zidahagije bityo bakaba basaba ikigo gishinzwe gukwirakwiza ingufu ’’REG’’cyabafasha uyu muriro bahawe ukongerewa imbaraga.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukwirakwiza ingufu mu karere ka Rusizi Ntwali Joseph,atangaza ko ikibazo aba baturage bafite atakizi kuko ngo ataragera muri aka gace gusa ngo nyuma yo kubibwirwa n’itangazamakuru agiye guhita ajya kubikurikirana.

Aka kagari ka Kamatita ari naho haherereye isanteri y’ubucuruzi y’Iperu ni hamwe muhakunze gukorerwa ibikorwa bitandukanye birimo iby’ubucuruzi ndetse n’ibindi bikoresha umuriro w’amashanyarazi gusa ngo hari ubwo abahatuye bakoresha amatara asanzwe kandi batunze amashanyarazi kubera iyo mpamvu.

Ibitekerezo: 1

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!