Imibereho y’abaturage

Rusizi-Kamatita: Amazi arimo kubona umugabo agasiba undi-Abaturage.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bo mu kagari ka KAMATITA ko mu murenge wa Gihundwe w’akarere ka Rusizi baravuga ko muri aka gace amazi abona umugabo agasiba undi ngo kuko bashobora kumara amezi 3 batayabonye n’igihe aziye akaza rimwe kandi agahita yongera akabura,ubyobozi bw’aka kagari buvuga ko bwabeshywe n’abakozi b’ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura Wasac ko iki kibazo kizakemuka ariko na bo barategereje barahebye.

Aba baturage bavuga ko amazi ashobora kumara amezi atatu yarabuze cyane cyane mu gihe cy’impeshyi,abenshi muri bo bakaba bajya kuvoma ibiziba byo mu gishanga akaba aribyo bakoresha abifite nabo bakavomesha amagare,iyo aya mazi yaje rero ngo abagore n’abana ntawujya ku ivomo kubera umubyigano uba uhari ahubwo abagabo ni bo bahitamo kujya kuyivomera,bityo bo ngo icyo basaba leta akaba ari ukubafasha bakaba babona amazi meza ngo kuko kutayagira bikunze kubagiraho ingaruka zirimo no kurwara indwara zikomoka ku mwanda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagari ka Kamatita Ndagijimana Boniface avuga ko abaturage bamugejejeho iki kibazo nawe akitabaza abakozi b’ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura Wasac gusa ngo abakozi bayo bahoraga bamubeshya ko amazi azaba yabonetse bitarenze iminsi ibiri ariko ngo amezi amaze kurenga ane batari bayabona,Ndagijimana akomeza avuga ko iki kibazo yanakigejeje ku buyobozi bw’umurenge ndetse n’ubw’akarere ariko ngo nta gisubizo byatanze,gusa ngo baherutse ku mubwira ko ikibazo cy’ibura ry’amazi muri aka kagari gishobora kuba cyaratewe n’iyangirika ry’imiyoboro yayazanaga mugihe hakorwaga imihanda. Ntabwo TV na Radio One byashoboye kumenya icyo ikigo cya Wasac gitangaza kuri iki kibazo.

Muri aka kagari ka Kamatita harimo imwe mu midugudu ngo ishobora kubona amazi nka rimwe mu mezi atatu cyangwa abiri gusa ngo hari n’indi yayabuze burundu.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!