Ubukungu

Rusizi: Inkoko 2000 zimaze kwicwa n’icyorezo cya UMBORO.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi barataka igihombo batewe n’icyorezo kiri kwica inkoko bari boroye. Mu cyumweru kimwe gusa iki cyorezo kimaze guhitana izisaga 2000. Abavuzi b’amatungo batangaza ko indwara irikwica izi nkoko yitwa UMBORO.

Kwizera Gédéon, umuyobozi wa koperative y’urubyiruko yo mu murenge wa Bugarama imwe muri 18 zo mu karere ka Rusizi zorojwe inkoko n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB, avuga ko inkoko bahawe zageraga ku 1000 ariko nyuma bakaza kuzongera ku buryo uyu mubare wikuba 3, gusa kuri ubu ngo izi nkoko ziri guofa umusubizo hamaze gupfa inkoko zirenga 2000 nkuko yabitangarije TV1 na Radio1.

Dr Ntegeyibizaza Samson ushinzwe ubworozi mu ntara y’uburengerazuba akaba ari nawe muganga witabajwe ngo asuzume icyorezo cyaba kiri guhitana izi nkoko yadutangarije ko ziri kwicwa n’icyorezo kitwa UMBORO ahanini gitizwa umurindi no kuba urukingo ruba rugenewe kugica intege ruba rutagize icyo rufasha inkoko iba yaruhawe.

Dr Samson akomeza avuga ko iyo umworozi woroye kijyambere agiye kugaburira inkoko ze akwiye kuziha amazi atavomwe kuri’’robinet’’ngo ahubwo yakwifashisha amazi y’imvura cyangwa ayavomwe ku isoko y’amazi atemba, bityo ko amazi izi nkoko zahawe ashobora kuba ariyo yatumye urukingo zihabwa rutakaza ubushobozi bwo kuzivura.

Kuri ubu iyi koperative ngo imaze kugira igihombo ku buryo urubyruko ruyigize rwiganjemo abarangije kwiga amashuri yisumbuye batagira akazi ahanini bitewe nuko umusaruro bari biteze ko bazakura muri ubu bworozi babona utazagerwaho.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET