Politiki

Rusizi: Impunzi z’abarundi zisaga 2000 zinjiye mu Rwanda.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 07 Werurwe 2018 impunzi z’abarundi zari ziri mu nkampi ya Kamanyola muri Kongo Kinshasa zinjiye mu Rwanda ziciye ku mupaka wa Bugarama mu karere ka Rusizi.

Izi mpunzi zisaga ibihumbi bibiri zikigera mu Rwanda zabwiye TV na Radio One ko zivuye muri Kongo kubera gutinya ko zakongera kwicwa dore ko ngo zari zamenye ko hari igitero zendaga kugabwaho nkuko byazigendekeye mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize wa 2017.

Ubuyobozi bw’aka karere ka Rusizi bwo butangaza ko bugiye kuba bubarindiye umutekano mugihe hagitegerejwe icyo Minisiteri izifite mu nshingano izanzura.

Iyi nkuru Turacyayicukumbura.!

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano