Politiki

Rusizi: Impunzi z’abarundi zanze kurya ibiribwa byatunganyirijwe mu nganda.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Impunzi z’abarundi zageze mu Rwanda ku wagatatu ziturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo ,kuri ubu zamaze kwerekezwa mu nkambi ya Nyarushishi iherereye mu karere ka Rusizi,ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko nubwo bwakiriye izi mpunzi ngo zifite imyemerere igoranye yo kutarya ikintu cyose cyabanje gucishwa mu ruganda.

Izi mpunzi zageze mu Rwanda kuwa gatatu tariki ya 7 Werurwe 2018 ziturutse mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,ku isaha ya saa kumi ziciye ku mupaka wa Kamanyola uhuza ibi bihugu by’ibituranyi,ubwo zaganiraga na TV na Radio 1 zatangaje ko ikiziteye kuva muri iki gihugu ari uko ubuyobozi bwa Congo bwabimye ubuhungiro,ndetse ngo haba hari n’amakuru bari bafite ko hari gucurwa umugambi wo kubatera bakongera kubarasa nkuko byagenze umwaka ushize mu kwezi kwa cyenda tariki ya 15 ubwo abashinzwe umutekano biraraga mu mpunzi bakazirasa abagera kuri 39 bagapfa abandi benshi bagakomereka.

Izi mpunzi zigera ku 2579 zaje zitwaje amatungo arimo ihene ,intama ndetse n’inka,zacumbikiwe mu kagari ka Pera hafi y’umupaka zambukiyeho,zikigera aha zacumbikiwe zahawe iby’ibanze byazifasha ngo abana bataburara,gusa mu byo bahawe byose ntanakimwe bigeze barya ngo kuko batajya barya ibiribwa byose byabanje guca mu nganda,ahubwo bahisemo kotsa ibigori no kurya bimwe mu biryo baje bitwaje birimo ibishyimbo n’ibijumba.
umuybozi w’akarere ka Rusizi Bwana Harelimana Frederic yavuze ko izi mpunzi zifite imyemerere isa n’igoranye kuko ngo zidashobora kurya ibiryo byabanje gucishwa mu nganda dore ko ibisuguti bari babahaye banze kubirya,naho ifu y’igikoma babahaye nayo babanje kureba niba koko yanditseho "MADE IN RWANDA",usibye ikibazo cy’ibiryo ariko ngo ntawundi muntu wemerewe kubavura kereka abaganga babo bifitiye naho undi wese ntiyabakoraho.

kuri uyu wakane tariki ya 8 werurwe ku bufatanye n’inzego zitandukanye ubuyobozi bw’aka karere ka Rusizi bwafashe izi mpunzi buzishyira mu modoka maze zerekezwa mu nkambi ya Nyarushishi iherereye mu murenge wa Nkungu.

HARERIMANA Frederic yadutangarije ko muri iyi nkambi izi mpunzi ziri buhamare igihe gito mugihe hagitegerejwe ibindi byemezo bizafatwa na MIDIMAR ku bufatanye n’umuryango UNHCR,Ishami ry’u Rwanda.

Izi mpunzi zahungiye mu Rwanda zivuye muri RDC ,ni bamwe mu barundi bahunze igihugu cyabo guhera mu mwaka 2014 na 2015 ubwo mu gihugu cy’U Burundi havukaga imvururu zari zishingiye ku kuba abaturage batari bashyigikiye ko Perezida Pierre Nkurunziza yongera kwiyamamariza indi manda,izi mvururu zikaba zarateye benshi guhungira mu bihugu birimo n’u Rwanda.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!