Politiki

Rusizi: Impunzi z’abarundi zahawe igihe gito cyo kuba zahinduye imyumvire

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nyuma yaho tv na radio 1 bitangarije inkuru y’impunzi z’abarundi ziri mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi iherereye mu karere ka Rusizi, zifite imyemerere idasanzwe aho zatangaje ko zidashobora kurya ibiribwa byose byaciye mu ruganda cyangwa kuvurwa n’abaganga ,kuri uyu wambere byahagurikije minisiteri 2 arizo iyo gukumira Ibiza no kwita kubibazo by’impunzi na minisiteri y’ubuzima aho bagiranye ibiganiro bigamije gushakira umuti iki kibazo gishingiye ku myemerere.

Nkuko tv na radio 1 biherutse kubitangaza ku bijyanye n’imyumvire ndetse n’imyemerere by’impunzi z’abarundi zageze mu Rwanda tariki ya 6 werure 2018 ziturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,akarere ka Rusizi kazicumbikiye katangaje ko zigoranye cyane kuko zitarya ibiribwa byose byatunganyirijwe mu nganda , ntizemera kuvurwa n’umuganga uwo ari we wese keretse abo bari kumwe nabo,nta mwana wabo wemerewe gukingizwa,ntibarya amavuta,umunyu,isukarin’ibindi. Kuri ubu noneho bongeyeho n’ikindi gishya cy’uko nta munyamakuru wemerewe kubafata amashusho abagaragaza mu maso doreko basobanura ko batinya yuko wabafata imboni zabo bityo bikabagiraho ingaruka bo bita ko ari imbi.
Byatumye kuri uyu wa mbere Minisiteri ebyiri,iy’ubuzima n’iyo gukumira Ibiza no kwita ku bibazo by’impunzi,zisura inkambi y’agateganyo ya Nyarushishi aho izi mpunzi ziri,maze minisitiri ufite imounzi mu nshinwgano ze Jeanne d’Arc de Bonheur avuga ko bagiranye ibiganiro n’abahagarariye izi mpunzi hagamijwe gushaka umuti.

Minisitiri de bonheur yavuze ko ibiganiro bagiranye n’izi mpunzi bishobora gutanga umusaruro,gusa yongeyeho ko bidakunze hari ikindi cyemezo cyafatwa.

Dionize Nyandwi umuyobozi w’izi mpunzi z’abarundi wanze ko tumafata ishusho tumuturutse imbere ngo tutamufata imboni z’amaso,yatangaje ko ibiganiro bagiranye n’aba bayobozi bigoye cyane ko babyubahiriza,we yemeza ko bagiye kuganira na bagenzi be nibemera kubikurikiza bazabikurikiza,ngo ariko we nk’umuyobozi aremeza ko bidashoboka.

Ku ruhande rw’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR bo batangaza ko aribwo bwa mbere babonye impunzi zifite imyumvire nk’iyo,izi mpunzi zigera ku 2579,zifite amabwiriza zishyiriyeho yuko nta wundi muntu wemerewe kuzibara kereka aribo babyikoreye,bavuga ko ari abemeramana bo mu idini Gatolika, bakaba barahunze igihugu cy’u Burundi kubera ko ubuyobozi bw’igihugu cyabo butemeraga amabonekerwa bavuga ko babonekewe na bikiramariya nyina wa Yezu. Abenshi biganjemo urubyiruko bavuga ko uwo Bikiramariya yabonekeye batamuzi ariko ko bagendera ku byo uyu mubyeyi nyina wa jambo yababwiye kuzibukira.
Buri tariki ya 12 za buri kwezi izi mpunzi zigira amasengesho yiriza umunsi wose zisenga ndetse zinaririmba, ibi byatumye n’aba bayobozi bazisuye batabasha kuvugana na zo doreko aho zari ziri, zari zifitiye amashapure yazo zisenga.
Midimar itangaza ko inkambi ya Nyarushishi ifite ubushobozi bwo gucumbikira impunzi 600 gusa ngo izi zo zirenze umubare bityo ngo bidatinze barateganya kuzimurira ahandi hatari aha.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET