Ubukungu

Rusizi: Imihanda mibi ituma badakoresha imodoka mu isarura.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Yanditswe na NTAKIRUTIMANA Alfred

Abaturage bo mu murenge wa Gitambi wo mu karere ka Rusizi baravugako kuba badafite umuhanda mwiza ubahuza n’utundi dute bibadindiza mu iterambere,ubuyobozi bw’uyu murenge buvugako kubufatanye bw’abaturage mu miganda ngo uyu muhanda uzakorwa.
Ni abaturage bo mu murenge wa Gitambi wo mu karere ka Rusizi bavuga ko ubuhaname bugaragara mu muhanda basanzwe bakoresha ,ubahuza n’ibindi bice butuma uyu muhanda uba mubi ku buryo bitaborohera kugeza umusaruro wabo ku masoko cyane cyane mu bihe by’imvura bityo bakaba bifuza ko ubuyobozi bwabafasha gutunganya uyu muhanda usanzwe unyura ku ruganda rwa CIMERWA werekeza mu murenge wa Gashonga.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitambi Habimana Emmanuel avuga ko aba baturage bari bakwiye kwishimira ko n’uwo bita mubi bawufite kuko mbere atariko byahoze,ariko akabizeza ko hamwe n’ubufatanye mu miganda ndetse na gahunda y’akarere uyu muhanda nawo uzakorwa.
Aba baturage bavuga ko uyu muhanda nukorwa bizabafasha kugeza ku masoko umusaruro wabo dore ko ubusanzwe aka gace kera imyaka myinshi ariko imodoka zikabangamirwa n’imihanda mibi mu gihe cy’isarura.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano