Politiki

Rusizi: Ibibazo twasanze ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi biroroshye cyane ni nk’amakimbirane yo mu miryango-EALA

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abadepite 26 bagize inteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba EALA ubwo bageraga ku mupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’igihugu cy’u Burundi uherereye mu karere ka Rusizi batangaje ko ibibazo bahasanze ku mpande zombi ari amakimbirane yoroshye cyane bo bagereranya n’ibibazo byo mu muryango.

Umupaka wa Ruhwa uhuza ibi bihugu byombi wahujwe mu mwaka 2013 hashingiwe ku masezerano y’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba yashyizweho umukono mu mwaka 2012,nyuma y’imyaka itatu gusa abashinzwe abinjira n’abasohoka bakorera mu nyubako imwe yiswe "one border post"mu ndimi z’amahanga,haje kubaho ukutumvikana ku mpande zombi.

U Rwanda rusobanura ko intandaro y’uko kutumvikana yatewe nuko mu minsi ishize abarundi baje gushinga ibyuma bifata amashusho muri iyi nyubako bakoreragamo bose maze abazanye izo kamera baza baherekejwe n’umubare munini w’abasirikare bitwaje intwaro z’intambara bituma abashinzwe abinjira n’abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda bahitamo kuva muri iyo nyubako bagaruka ku gice kindi kirimo inyubako kuri ubu arinaho bakorera,abaturage bakoraga ingendo z’urujya n’uruza muri ibi bihugu bavuga’ko ibi aribo byagizeho ingaruka zirimo no kuba ntawugikoresha indangamuntu yambuka nkuko byakogendaga mbere.

Itsinda ry’abadepite 26 baturutse mu nteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba EALA ryasuye uyu mupaka wa RUHWA.Fatuma NDANGIZA umwe mu bagize iri tsinda avuga ko ahanini ibibazo byakunze guteza ubushyamirane ari ibishingiye kuri politike.

Muhiya WANJIKU wari uyoboye iri tsinda ry’aba badepite we yabwiye itangazamakuru ko ibibazo basanze ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi ari ibibazo byoroshye cyane ndetse we agereranya n’amakimbirane yo mu ngo.

Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rutangaza ko nubwo habayeho amakimbirane kuri uyu mupaka ariko ngo ntibyakomye mu nkokora urujya n’uruza rw’abaturage doreko uyu mupaka utigeze ufunga kuri ubu wambukiraho abasaga 1000 ku munsi ,gusa uru rwego ruvuga ko ubucuruzi bwo busa nubwasubiye inyuma ku gice cy’u Burundi.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano