Ubukungu

Rusizi: Hoteli itaruzuye mu myaka itanu ngo ibisigaye bizubakwa mu mezi atatu.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nyuma yaho Hotel ihuriweho n’uturere 7 tugize intara y’uburengerazuma imaze imyaka irenga 5 yaradindiye kuri ubu ubu yobozi bw’akarere ka Rusizi,arinaho iyi hotel iri kubakwa buratangaza ko bitarenze tariki 30 Kamena iyi nyubako izaba yamaze kuzura.

HOTEL Kivu Marina Bey iri kubakwa mu karere ka Rusizi, yatangiye kubakwa mu mwaka 2008,imirimo yo kuyubaka iza gusubikwa,mu mwaka 2013 uturere tugize intara y’uburengerazuba,twashoye imari mu iyubakwa ry’iyi hotel, nubwo akayabo ka za Miliyari zari zaratanzwe n’utu turere yari menshi ariko iyi hotel yaje kudindira mu gihe kingana n’imyaka itanu kuva utwo turere twashoramo amafaranga, ubwo aheruka mu bikorwa byo kwiyamamariza muri aka karere ka Rusizi ,Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko ubusanzwe atajya agaruka ku kintu inshuro ebyiri ubwo yagaragazaga uburyo iyo hotel yadindiye,gusa yahise yizeza abanyarusizi ko mugihe gito igomba kuba yuzuye, dore ko akarere ka Rusizi nka kamwe muri 7 tugize intara y’uburengerazuba buri mwaka iyi hoteli kayigaragaza mu mihigo yako.
Harerimana Frederic uyobora akarere ka Rusizi ubwo yari ari mu kiganiro n’itangazamakuru yagarutse ku cyateye iyi hotel kudindira,avuga ko ari uko umushinga wo kuyubaka wari uwa kiliziya nyuma akarere kakabona igikorwa cy’amajyambere cyari gitangiye kubakwa kidindiye gahitamo kwifatanya n’utundi turindwi tugize intara y’uburengerazuba bityo ngo igenamigambi ndetse no gushyira mu bikorwa uburyo bwo gutangira kwagura uyu mushinga ni byo byafashe igihe kinini ari nayo mpamvu yatumye imirimo yo kuyubaka itihutishwa, yemeje ko bitarenze tariki 30 Kamena iyi hotel y’inyenyeri 4 izaba yamaze kuzura gusa ngo si cyo gihe izatangira gukorerwamo.

Uturere 7 tugize intara y’uburengerazuba dufitemo imigabane ya 51% gusa utu turere twamenyeshejwe ko tudakwiye kujya mu bikorwa by’ubucuruzi bityo tukaba twarasabwe ko hazashakwa umushoramari ugura iyi hotel maze buri karere kagasubizwa amafaranga kashoyemo,ubuyobozi bw’aka karere ka Rusizi bwo buyigaragaza nk’izatanga isura nziza kuri aka karere.
Mu iyubakwa ry’iyi hotel akarere ka Rusizi kamaze gutangamo,amafaranga 997,857,143 Frw gusa aya mafaranga ashobora kongerwa,dore ko n’utundi turere tuyifitemo imigabane twagiye dutanga amafaranga ajya kungana na yo .
Biteganyijwe ko iyi nyubako izuzura itanzweho miliyari 20 na miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!