Imibereho y’abaturage

Rusizi: Hari abakorerabushake bakoze mu matora ya perezida batarahabwa agahimbazamusyi bemerewe.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Haribamwe mu bakorerabushaje ba komisiyo y’igihugu y’amatora bo mu karere ka Rusizi bavuga ko mu matora aheruka ya perezida wa repubulika abandi bagenewe agahimbazamusyi ariko bo barakabura,umuhuzabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’amatora mu turere twa Rusizi na Nyamasheke yabwiye radio na tv1 ko bitarenze uku kwezi kwa kabiri aba nabo baza bamaze guhabwa agahimbaza musyi kabo.

Mugihe komisiyo y’igihugu y’amatora iri gutegura amatora y’abadepite azaba muri uyu mwaka wa 2018 hari bamwe mu bakorerabushake bo mu karere ka Rusizi bavuga ko mu matora aheruka ya Perezida wa Repubulika yabaye mu kwezi kwa munani umwaka ushize wa 2017 , bamwe muri bo bahawe agahimbazamusyi bari bagenewe ,abandi ntibakabona,bakavuga ko ibisabwa byose babyujuje birimo gutanga nimero iri muri MTN Mobile Money nkuko abandi babigenje ariko bo bakaba barategereje ko bashyirirwaho amafaranga bagaheba.

Umuhuzabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’amatora mu turere twa Rusizi na Nyamsheke NIBAGWIRE Deo we atangaza ko ikibazo cyabayeho ari uko bamwe mubakorerabushake bagiye batanga nimero zibaruye ku bandi bantu bityo amafaranga yakoherezwa uwo agereye kuri telephone ntabimenyeshe uwo yari agenewe,gusa yemeza ko bitarenze uku kwezi kwa Gashyantare iki kibazo kizaba cyakemutse.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!