Imibereho y’abaturage

Rusizi: Hari abagabo badakozwa ibyo kwifungisha burundu.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu bagabo bagaragaza ko kuba umugabo bimusaba ko bamufunga burundu kubyara ari yo mpamvu ikunze gutuma badashishikarira gahunda yo kuringaniza urubyaro,aho aba bagabo bagaragaza ko baramutse bashyiriweho uburyo bwo gufunga kubyara by’igihe runaka na bo bazajya babishishikarira.

Abagabo bo mu karere ka Rusizi bagaragaza ko bigoranye ko bakubahiriza gahunda yo kuringaniza urubyaro.
Impamvu aba bagabo bagaragaza ngo nuko uburyo bashyiriweho bubasaba gufunga urubyaro burundu bityo aba bagabo bakavuga ko bagenzi babo bafungishije urubyaro bajya bababwira ko umugabo bafunze burundu atongera kugira imbaraga zo gukora imibonano mpuzabitsina,usibye kuba ngo uwafungishije burundu atongera gukora inshingano z’urugo aba bagabo banagaragaza ko kuringaniza urubyaro byashyirwaho kimwe ku mpande zombi haba ku bagabo no ku bagore.

Umuganga Dr Nshizirungu Placide we avuga ko impungenge zaba bagabo nta shingiro zifite kuko ngo iyo bafunga umugabo kutongera kubyara ntaho biba bihuriye no kumubuza kuzongera gukora imibonano mpuzabitsina.

Nubwo ariko abagabo bagaragaza ko badakozwa ibyo kuringaniza urubyaro bamwe mu bagore bo bagaragaza ko abagabo babo babahatira kuringaniza urubyaro ariko bo bagakomeza kubyara hanze.

Guverineri w’intara y’uburengerazuba Munyantwali Alphonse avuga ko muri iyi ntara uturere turindwi tuyigize, akarere ka Rusizi kari inyuma mu kubahiriza gahunda yo kuringaniza urubyaro dore ko aka karere kari kuri 36%.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano