Umutekano

Rusizi: Guverineri Munyantwali yasabye abaturage kwirinda ibihuha.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu rugendo amazemo iminsi mu mirenge ya Bweyeye, Butare, Bugarama na Kamembe yo mu karere ka Rusizi yose ihana imbibi n’ibihugu by’u Burundi na Kongo Kinshasa, Guverineri w’intara y’uburengerazuba Munyantwali Alphonse aherekejwe n’abayobozi batandukanye mu nzego z’umutekano,avuga ko ubutumwa bari guha aba baturage ari ubwo kwirindira umutekano.

Ubwo yari ageze mu murenge wa Bugarama, Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’uburengerazuba General Major Alex Kagame yasabye abaturage kwirinda abaza babatera ubwoba bababwira ko hari intambara mu gihugu,abasaba kubima amatwi ahubwo bagatungira urutoki inzego z’umutekano uwo bakekaho guhungabanya umutekano.

Guverineri Munyantwari Alphonse avuga ko ibihuha biri gukwirakwizwa n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bivuga ko hari uduce tw’igihugu bigaruriye bityo ko ibyo ari ibinyoma ngo kuko ntawafata agace runaka maze abayobozi mu nzego zibanze bagume bahakorere inama nkuko bimeze hirya no hino. Uyu muyobozi yongeraho ko mu rugendo bari kugirira muri iyi mirenge bari gusaba abaturage kwirindira umutekano ndetse bakanibutswa gahunda za leta.

Kuva uyu mwaka watangira , Muri uyu murenge wa Bugarama, humvikanye amasasu inshuro zigera kuri enye yahitanye abantu batanu gusa izi nshuro zose ntihigeze hatahurwa ababyihishe inyuma.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!